AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

80% by'impfu ziterwa n'indwara zitandura zishobora kwirindwa

Yanditswe Nov, 25 2021 18:09 PM | 89,699 Views



Abahanga mu buvuzi bw'indwara zitandura batanga inama yo kugira umuco wo kwisuzumisha kenshi kuko ngo 80% by'impfu ziterwa n'izo ndwara zishobora kwirindwa. Ni indwara zizahaza abazifite kdi ubuvuzi bwazo bukaba buhenze.                                          

Inzego z'ubuzima zivuga indwara zitandura zihangayikishije cyane kuko ziza ku isonga mu mpamvu zitera impfu mu Rwanda ku kigero kirenga 47%. Ziza kandi ku mwanya wa mbere mu mpamvu zituma abantu bajya kwa muganga ndetse bagatindayo.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko mu bantu 1341 bamaze kwicwa na Covid 19 mu Rwanda abagera kuri 90% bari barwaye indwara zitandura zirimo umuvuduko w'amaraso na Diyabete.

Prof. Joseph Mucumbitsi ukuriye ishyirahamwe ry'imiryango 25 idaharanira inyungu irwanya indwara zitandura (NCD's Alliance) avuga ko abantu bakwiye kugira umuco wo kwisuzumisha.

Dr.Ntaganda Evariste, umukozi mu ishami ry'indwara zitandura muri RBC avuga ko kwivuza hakiri kare bigabanya umuvuduko izo zagenderaho zangiza umubiri.                                           

Ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y'Ubuzima bugaragaza ko mu Rwanda 15,9% by'abantu bakuru bafite ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso, 3% bafite diyabete, 2% barwaye kanseri z'amoko anyuranye, 12,8% banywa itabi na ho 41% banywa inzoga nyinshi zaba intandaro y'indwara zitandura.

Muri gahunda y'imyaka 5 irebana n'ubuvuzi bw'indwara zitandura, Ministeri y'Ubuzima ivuga ko hazakoreshwa arenga miliyari 359 z'amafaranga y'u Rwanda. Mu bikorwa biteganijwe harimo ubuvuzi bwo kubaga umutima no gusimburira impyiko ku bo zamaze kwangirika.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima ryerekana ko buri mwaka abantu miliyoni 41 bapfa bazize indwara zitandura, ni ukuvuga 71% by'impfu ziboneka buri mwaka.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura