Yanditswe Sep, 27 2022 15:07 PM | 91,047 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'Uburezi yatangaje
amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyirico rusange
cy'amashuri yisumbuye.
Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze 227,472. Abatsinze ni 206.286, bangana na 90%. Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9.31%.
Ku barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735. Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri basoje amashuri abanza batsinze bagiye kujya mu bigo bibacumbikira ari 26,922 na ho abaziga bataha bakaba 179, 364.
Mu banyeshuri basoje icyiciro rusange bagiye mu mwaka wa kane, abangana na 51, 118, bangana na 47,1% by'abatsinze bose, baziga mu mashami y’ubumenyi rusange.
Muri bo 35,381 bazaba baba mu mashuri abacumbikira. Ni mu gihe 16,737 baziga bataha.
Abagiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 49,687, bangana 45.8% by'abatsinze bose. Abanyeshuri 44,836 baziga bacumbikiwe, na ho 5,251 baziga bataha.
Minisiteri y’Uburezi yanahembye abanyeshuri bagize amanita ya mbere, aho uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza yitwa Isezerano Forever Hycente wigaga mu ishuri ribanza rya St André mu Karere ka Muhanga.
Ni mu gihe umunyeshuri wa mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye yitwa Ntwari Manzi Albert, yigaga mu ishuri ryitwa Academie De La Salle mu Karere ka Gicumbi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru