ABADIPLOMATE BIFATANYIJE N'U RWANDA MU KWIBUKA25

ABADIPLOMATE BIFATANYIJE N'U RWANDA MU KWIBUKA25

Yanditswe April, 11 2019 at 17:37 PM | 4732 ViewsAbahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga inyuranye bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane Ambasaderi Dr. Richard Sezibera yashimiye amahanga uburyo yabanye n'u Rwanda muri iyi myaka 25 ishize.

Yashimiye ibihugu byagize uruhare mu guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside ndetse no kubaburanisha cyangwa kubohereza mu Rwanda arko anenga ibihugu bikigaragaza intege nke.


Basabwe gushyigikira u Rwanda murugamba rwo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'imiryango mpuzamahanga basabwe kwirinda gukoresha amagambo n'inyito b'ipfobya Jenoside no gupfobya imibare nkuko bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe.

Inzandiko zisaga 900 zisaba guta muri yombi abakoze Jenoside zimaze guhabwa ibihugu bigera kuri 33 hirya no hino ku Isi.Inkuru ya Bosco Kwizera
Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

LE RWANDA LANCE LA CAMPAGNE 'BAHO NEZA'

UBUSHINWA BWIJEJE U RWANDA KONGERA UBUFATANYE

UBUSHINWA BWASHYIKIRIJE U RWANDA IMPANO Y'IGOROFA

U RWANDA NA QATAR : HASINYWE AMASEZERANO Y'UBUFATANYE

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yitezwe mu Rwanda

VISI PEREZIDA WA SENA MU BUSHINWA YASUYE URWIBUTSO RWA GISOZI