AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

ABAFITE UBUMUGA BWO KUTABONA BASHYIRIWEHO IBIGO BIBAFASHA KWIHUGURA

Yanditswe Jun, 17 2019 09:11 AM | 4,455 Views



Mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gahanga ni hamwe hari ikigo cy'ikoranabuhanga gifasha abafite ubumuga by'umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona. 

Muri icyo kigo hari ibikoresho byabugenewe bibafasha birimo za mudasobwa zifite program ya Jaws ifasha abafite ubumuga bwo kutabona, ibitabo birimo inyandiko z'abatabona,inyigisho z'amajwi n'ibindi. 

Ubu mu Rwanda hamaze kubakwa ibigo nk'ibi 5. Buri kigo cyuzuye gitwaye miriyoni 40 z'amanyarwanda.

Ni ibigo bifasha abavutse bafite ubumuga bwo kutabona ndeste n'ababugira mu kazi. Bishimira uburyo bibafasha.

Batete Denyse, ufite ubumuga bwo kutabona yabwiye RBA ati, "Mbere nakoreshaga machine nta Jaws nkoresheje nza kugira ikibazo cyo kutabona hanyuma binsaba kuza hano kugirango njye nkoresha iyi Jaws" 

Byagarutsweho na Ngabonziza Jean Claude, nawe ufite ubumuga bwo kutabona

"Ntangira kwiga nize word, niga power point niga na excel, ni ukuvuga rero niba nkeneye kwiga access nayo ndaza nkayiga".

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/U7EvcnBAcoI" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>


Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga bwo kutabona basaga ibihumbi 100.

Ni inkuru ya John Patrick Kwizera


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage