AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MUSANZE: ABAJYANAMA BAFASHIJE MU KURWANYA IMIRIRE MIBI

Yanditswe May, 03 2019 10:34 AM | 11,462 Views



Mu murenge wa Muhoza, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buremeza ko abajyanama b’ubuzima bafashije akagari ka Mpenge guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, ndetse no kwesa umuhigo wo kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku rugero rw’ijana ku ijana.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bahoneza buzageza mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka. Mu byibandwaho harimo ubuzima bw’umwana. Abajyanama b’ubuzima nibo bari mu gupima aba bana, banabaha ifu ya ‘Ongera intungamubiri’, igenewe abana bafite amezi 6 kugera kuri 23 y’amavuko.

Abajyanama b’ubuzima mu kagari ka Mpenge ndetse n’aka Cyabararika bavuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi, imihigo bahigiye mu itorero bagenda bayesa.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myizay’abaturage  UWAMARIYA Marie Claire  avuga ko kujya mu itorero kw’abajyanama b’ubuzima byarushijeho kongera umusaruro wabo.


Inkuru ya Akimana Latifah



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage