AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

AMAFOTO: ABAKIRI BATO BARASABWA KURUSHAHO KWITABIRA SIPORO

Yanditswe May, 06 2019 06:18 AM | 8,129 Views



Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, arasaba abakiri bato kwitabira siporo kurusha abakuze kuko ituma umuntu agira ubuzima bwiza n'ibyishimo. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n'abaturage b'umujyi wa Kigali muri  siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru. 

Ni siporo kandi yanitabiriwe na madame Jeannette Kagame.



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME, muri iyi siporo yakoze urugendo rw’amaguru aturuka ku nteko ishinga amategeko yerekeza ku kibuga cya RRA ari kumwe n’itsinda ryiganjemo urubyiruko n’abana b’abanyeshuli ndetse n’abanyamahanga bitabiriye iki gikorwa.

Abitabiriye iyi siporo rusange, basanga uretse kugirira umubiri akamaro binatera kugira ubusabane hagati yabo no kutigunga. Muissa Dorcas wo muri RDC, we yemeza ko kuba Perezida wa Repubulika yifatanya n'abaturage mu gikorwa nk'iki, bigaragaza urukundo abafitiye n'umutekano igihugu gifite.


Umuyobozi w'umujyi wa Kigali RWAKAZINA Marie Chantal, avuga ko siporo rusange ifatanywa no kubungabunga ibidukikije kandi bakayisangiza n'abatembera u Rwanda kugira ngo bizabafashe nabo kugira iterambere rishingiye ku buzima bwiza.


Mu gusoza siporo rusange yo kuri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika akaba yitabiriye n’igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabete, ndetse no kureba ko umuntu adafite umubyibuho ukabije. 


Umujyi wa Kigali utangaza ko Car free day kuva yatangizwa mu 2016, ubwitabire bwikubye gatatu, ari na yo mpamvu hongerewe ahantu izajya ikorerwa aho kuba site 1 zigirwa enye n’incuro ziba ebyiri mu kwezi zivuye kuri imwe.


Inkuru ya Faradji NIYITEGEKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage