Yanditswe May, 06 2019 06:18 AM | 8,129 Views
Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, arasaba abakiri bato kwitabira siporo kurusha abakuze kuko ituma umuntu agira ubuzima bwiza n'ibyishimo. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n'abaturage b'umujyi wa Kigali muri siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru.
Ni siporo kandi yanitabiriwe na madame Jeannette Kagame.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME, muri iyi siporo yakoze urugendo rw’amaguru aturuka ku nteko ishinga amategeko yerekeza ku kibuga cya RRA ari kumwe n’itsinda ryiganjemo urubyiruko n’abana b’abanyeshuli ndetse n’abanyamahanga bitabiriye iki gikorwa.
Abitabiriye iyi siporo rusange, basanga uretse kugirira umubiri akamaro binatera kugira ubusabane hagati yabo no kutigunga. Muissa Dorcas wo muri RDC, we yemeza ko kuba Perezida wa Repubulika yifatanya n'abaturage mu gikorwa nk'iki, bigaragaza urukundo abafitiye n'umutekano igihugu gifite.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali RWAKAZINA Marie
Chantal, avuga ko siporo rusange ifatanywa no kubungabunga ibidukikije kandi
bakayisangiza n'abatembera u Rwanda kugira ngo bizabafashe nabo kugira
iterambere rishingiye ku buzima bwiza.
Mu gusoza siporo rusange yo kuri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika akaba yitabiriye n’igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabete, ndetse no kureba ko umuntu adafite umubyibuho ukabije.
Umujyi wa Kigali utangaza ko Car free day kuva
yatangizwa mu 2016, ubwitabire bwikubye gatatu, ari na yo mpamvu hongerewe ahantu
izajya ikorerwa aho kuba site 1 zigirwa enye n’incuro ziba ebyiri mu kwezi
zivuye kuri imwe.
Inkuru ya Faradji NIYITEGEKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru