AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

ABANA IGIHUMBI BACENEYE KWAKIRWA MU MIRYANGO

Yanditswe Jun, 12 2019 08:33 AM | 6,405 Views



Mu mwaka ushize wa 2018, umukobwa atazwi yataye mu rugo rwa Niwemugeni Marie Louise umwana amaze umwaka umwe n'amezi umunani avutse. 

Niwemugeni, uye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, kuri ubu niwe urera uyu mwana hamwe n'abe babiri yibyariye. 

"Umukobwa yaraje ntazi, asiga umwana mu rugo amuta ku marembo ariko nanjye nari mpari, aramuta ariruka. Ubwo rero byabaye ngombwa ko umwana mufata ndetse njya no mu buyobozi tujya gushaka umukobwa turamubura biba ngombwa ko mugumana,"Niwemugeni. 

Niwemugeni asobanura ko gufata umwana nk'uyu akamurera ari umutima  w'impuhwe kandi ukwiye kuranga buri mubyeyi wese.

"Nk'umuntu w'umubyeyi burya umwana aba ari umuziranenge. Ntabwo baza ngo bakujugunyire umwana ngo nawe umujugunye warabyaye. Ugira impuhwe ukumva ko warurera nk'uko urera abawe kuko nawe aba yavutse akisanga ku isi. Kandi nibyo repubulika y'u Rwanda ihora idushishikariza gufata abana nk'abacu".

Mu gihe hari bamwe mu babyeyi bavuga ko gufata abana bo mu bigo by'imfubyi cyangwa abatoraguwe batawe n'ababyeyi babo bisaba amikoro ahagije, Niwemugeni we siko abibona.


"kurera umwana ntabwo ari ukuvuga ko ugomba kuba ufite ibintu cyangwa ukize. Kuko ibyatunga wa mwana n'ubundi nink'ibyatunga abo ufite. Kuko hari n'abenshi ashobora kudafata uwo mwana ngo amurere kandi akabimena".

Mu mwaka wa 2012 ni bwo hatangiye gufungwa ibigo by’imfubyi, abana babirererwamo bajyanwa mu miryango. Kuva icyo gihe, abana basaga 3700 babonye imiryango ibakira. 

Bamwe mu bari bafite ibyo bigo ntibahise bakira iki cyemezo ariko Dr Claudine Kanyamanza, uyobozi komisiyo y'igihugu ishinzwe abana yemeza ko ari icyemezo kitahutiyeho.

"Ntabwo tubyuka uyu munsi ngo ikigo turagifunze, ntanubwo tuvuga ngo turagifunze. Dukorana n'ubuyobozi bw'ikigo kugira ngo habe guhindura uburyo bwo gukora mu nyungu z'abana bari aho".

Niwemugeni Marie Louise ni urugero rumwe mu bandi banyarwanda ibihumbi barera abana bakuye mu bigo by'imfubyi. 

Kugeza magingo aya imibare y'inzego zita ku bana igaragaza ko hari abana bagera hafi ku 1000 babuze imiryango ibarera. Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Amb. Nyirahabimana Solina yemeza ko hakomeje ubukangurambaga.

"Icyo navuga muri aka kanya ni ugukangurira abanyarwanda kugira umutima ukunze, cyane cyane n'abafite uko kwifasha kugira ngo bafungure amarembo, bakire abo bana b'Abanyarwanda badafite amikoro".

Inzobere mu mitekerereze ya muntu zisobanura ko kurerera umwana mu muryango bifite akamaro kanini cyane kuri ejo he hazaza, nk'uko bisobanurwa na Nshimyemungu Jean.

"Iyo umwana umwitayeho ni ikintu gikomeye cyane gituma imitekerereze ye n'ubwonko bwe bizamuka. Umwana wakuriye mu muryango aba afite imitekerereze yagutse kurusha umwana wakuriye mu bigo birera imfubyi". 

Abanyarwanda bose bakangurirwa kurangwa n'umutima wa kibyeyi kugira ngo abana bakiri mu bigo batarabona imiryango barererwamo bayibone.

Ni inkuru ya Eugene UWIMANA. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)