Yanditswe Jun, 17 2019 14:58 PM | 9,321 Views
Abanyarwanda batatu batanze ikirego ku rukiko rw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, barega igihugu cya Uganda kubera ko cyabafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Me Mugisha Richard ni we ugiye kubunganira mu mategeko.
Mu bareze igihugu cya Uganda harimo umuryango wa Ezeckiel Muhawenimama na Dusabimana Esperance wanabyariye umwana muri gereza I Kabale, ubwo bafungwaga bagiye gutabara umwe mu bagize umuryango wabo.
Hari kandi uwitwa Hakorimana Juvenant we yafatiwe mu mujyi wa Kampala, avuye mu gihugu cya Ethiopia aho yigishaga isomo ry’ibinyabuzima Cg Biologie. We anavuga ko yafatanywe amadorari ibihumbi 11, n’amayero 5,700 ntiyayasubizwa.
Aba bose bajyanywe mu rukiko bashinjwa kwinjira mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.
Iki kirego cyabocyashyikirijwe ishami ry’urukiko rw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba rikorera I Kigali cyakirwa n’umwanditsi warwo.
INKURU IRAMBUYE NI MUKANYA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru