AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

ABANYARWANDA MU BUFARANSA BAMAGANYE ITANGAZO RYASOHOWE RIPFOBYA JENOSIDE

Yanditswe Apr, 27 2019 09:39 AM | 10,946 Views



Umuryango w'Abanyarwanda baba mu gihugu cy'ubufaransa (CRF) wasohoye itangazo ryamagana ishyirahamwe rishyigikiye ingabo z'Ubufaransa nyuma yaho risohoye itangazo rigaragaramo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Jacques Myard wahoze ari umusenateri kuri ubu aka ari umuyobozi wa komine yitwa Maison Laffitte iherereye mu nkengero z'umujyi wa Paris akaba n'umwe mu nkingi za mwamba z'ishyaka ry' abarepublicains ryahoze ryitwa UMP.

Muri iyi nyandiko y' iri shyirahamwe rivuga ko rishyigikiye ingabo z' abafaransa mu gika cya 4 hagaragaramo ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi yatwaye ubuzima bw' abasaga miriyoni 1 kuko muri iyi nyandiko havugwamo ubwicanyi bwakozwe ku mpande zombi abahutu n' abatutsi.

Alain GAUTHIER uhagarariye ihuriro ry' imiryango ya sosiyete iharanira ko abagize uruhare muri jenoside bari mu bufaransa bashyirikizwa ubutabera, avuga uru ari urugero rufatika rw' ipfobya rya jeonoside yakorwe abatutsi.


Alain GAUTHIER agira ati "Nshingiye ku magambo yakoreshejwe na Jacques Myard kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda aho avuga ko ari ubwicanyi bwabaye hagati y' impande ebyiri n' ikimenyetso cyo guhakana jenoside amagambo nkayo ntabwo agomba kwihanganirwa ateye ikimwaro kandi bigomba guhanwa n' amategeko hano mu bufaransa."

Uruhare  rw' ingabo z' ubufaransa muri jenoside yakorwe abatutsi rusobanurwa na none na bamwe mu bahoze muri izi ngabo mu gihe cya jenoside uyu ni Lt Colonel Guillaume Ancel wari ufite ipete rya captaine icyo gihe mu 1994. 

Lt Col Guillaume Ancel agira ati "Inzego z' ubutasi z' ubufaransa zamenyesheje guverinoma yacu ko leta twarimo dushyigikira ariyo yakoraga ubwicanyi  kubijyanye n'amabwiriza twahabwaga bamwe bavuga ko umuntu ufite ipete rya capitaine atamenya amabwira, ariko ndagira ngo mbabwire ko mu rugamba ahantu hose abasirikare bafite iryo peti aribo bayobora ibikorwa ku rugamba  hari ibyo bavuga mu bitangazamakuru  ngo cyari igikorwa cy' ubutabazi ariko ntabwo twe ariyo mabwiriza twahawe tujya guhaguruka mu Bufaransa."

Nyuma y' imyaka  25 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye bamwe mu banyapolitiki na bahoze mu gisirikare nubwo bakiri bacye basaba ko ukuri kwajya ahagaragara ku ruhare rw' ingabo z'abafaransa mu Rwanda Ail Guthier avuga imvugo nk' iyi itagomba kwihanganirwa.

Alain GAUTHIER agira ati "Murabizi muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi imvugo nkiyi idashobora kwihanganirwa ariko murabizi mu Bufaransa uyu munsi hari ikibazo gikomeye hagati y' abasirikare n' abanyapolitiki n' abandi bose bashaka ko ukuri kujya ahagaragara ku ruhare rwa Guverinoma y' Abafaransa mu 1994 mu Rwanda, inyandiko nk' izi zigamije kuyobya uburari no guhindura amateka ya jenoside yakorwe abatutsi.


Umuryango w'Abanyarwanda batuye mu Bufaransa usaba ko nubwo itegeko rihana gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ritarajyaho mu bufaransa hakwifashishwa ingingo ya 24 y'itegeko rirebana n' ubwisanzure bw' itangazamakuru riteganya igifungo cy' umwaka umwe ndetse n'ihazabu y' iibihumbi 45 by'ama euros.

Inkuru ya Eddy Sabiti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura