AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

ABARENGA 800 BAFUNGIYE JENOSIDE UYU MWAKA BAZARANGIZA IBIHANO

Yanditswe Apr, 26 2019 06:39 AM | 6,295 Views



Urwego Rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda, RCS, rutangaza ko hafi ibihumbi 30 bagifungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza zitandukanye zo mu gihugu; muri bo abarenga 800 bazaba barangije igihano cyabo bafungurwe.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baravuga ko biteguye kongera kubana neza n'abasize bishe ababo bari barakatiwen'inkiko bagiye kurangiza ibihano byabo.

Umuvugizi w'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa SSP Hillary Sengabo avuga ko aba bamaze igihe bafunze hari byinshi batozwa mu gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe.

''Tubigisha inyigisho z'uburere mboneragihugu tukabigisha n'ubumwe n'ubwiyunge tukabigisha kwemera icyaha no gusaba imbabazi abo biciye mumaze iminsi mubona abantu tujyana kuri terrain bagasaba imbabazi abo biciye ababo mu gihe cya Jenoside biba ari umusaruro w'inyigisho tuba twaratanze ni naho duhera tuvuga yuko tuba twarabateguye ndetse bamwe bakageraho bemera inyigisho babigishije bakabigaragariza mu bikorwa nkibyo byo gusaba imbabazi abo biciye.'' SSP Hillary Sengabo

Ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye ababo ngo ntibyoroshye kongera kubona ababiciye nyuma y'imyaka 25 ishize. Gusa bemeze ko urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda ari isoko bavomamo kongera kubana na bo neza no guharanira icyateza imbere igihugu.

''Ntabwo byoroshye ariko kubera amasomo duhabwa umunsi ku wundi kubera ko ari abantu kandi natwe turi abantu tugomba kwihangana tukagerageza kubana tukubaka igihugu cyacu ariko batazasubira gukora ikibi n'igisa nacyo no kugitekereza kuko n'abagore babo n'abana babo turahura benshi turababona ariko twarihanganye gusa ni igikomere kitava ku mutima.'' Mukandinda Marigarita / Uwarokotse Jenoside.

''Ubungubu twarababariranye tumeze neza kumubona ni nko kumubona nk'umunyarwanda kuko nawe afite isura azaba azanye no kuntu azambona nanjye nzamubona nk'umunyarwanda, tuzabakira neza muri sosiyete, tubigishe ibya hano hanze kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere.'' Niyongira Jean Claude / Uwarokotse Jenoside.


Aba barokotse Jenoside yakorewe abatutsi hari n'icyo bifuza kuri aba baba barangije ibihano byabo ku byaha bya Jenoside bakoze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umuryango urengera inyungu z'abacitse ku icumu Ibuka, Naphtal Ahishakiye yemeza ko abarokotse Jenoside bafashijwe kuzabona imbaraga zo kongera kubana n'ababiciye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge Ndayisaba Fidele na we asobanura ko hari ibyakozwe ngo aba bagize uruhare muri Jenoside bazabane neza n'abo biciye.

Imibare ya Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge igaragaza ko abarenga 800 bari bafungiye ibyaha bya Jenoside aribo bazarekurwa muri uyu mwaka, umwaka utaha hazarekurwa abarenga 920.

Imibare y’abarangiza ibihano biteganyijwe ko izazamuka kuko nko mu 2021 abagera ku 1,496 naho mu 2022 abagera ku 3,620 bazasohoka muri gereza naho mu 2023 hasohoke 2,012. Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rusobanura ko batarekurirwa rimwe kuko baba bataratangiriye igifungo umunsi umwe.

Aba barangiza ibihano barimo n’abakatiwe n’inkiko Gacaca zabahamije ibyaha birimo gutegura Jenoside, kwica, gufata ku ngufu n’ibindi byaha bikomeye byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Inkuru ya Paul Rutikanga 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama