AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

ABUNZI MURI NGOMA BAHAWE AMAGARE BEMEREWE NA PEREZIDA

Yanditswe May, 03 2019 10:17 AM | 6,220 Views



Abunzi b’utugari mu karere ka Ngoma, 384 kuri uyu wa kane bashyikirijwe amagare bahawe na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, baravuga ko aya magare agiye kuborohereza mu nshingano zabo zo kunga abanyarwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2019 abunzi bari basigaye badahawe amagare bayashyikiriye.

Ni mu gihe komite z’abunzi ku mirenge bo bayabonye mu 2017 mu cyiciro cya mbere ndetse n’abahagarariye komite z’abunzi ku tugari.

Abunzi bahawe amagare bibukijwe ko batagomba kuyagurisha.


Amagare aje yiyongera kuri telefone abunzi bamaranye imyaka hafi itatu, bamwe bakavuga ko zanashaje, bijejwe ko bagiye guhabwa izindi.

Imibare itangwa na Habiyaremye Hubert, Umuhuzabikorwa w'ibiro bitanga ubujyanama mu by’amategeko, bikanakurikiranira hafi imikorere y’abunzi, igaragaza ko  mu karere ka Ngoma abunzi bose  hamwe ari 546.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira