AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

ADECOR ntiyumva uburyo ibiciro bizamuka ku isoko kandi hari aho ibicuruzwa byabuze isoko

Yanditswe Feb, 13 2021 09:48 AM | 37,396 Views



Mu gihe Raporo y’Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NSIR)  igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa,ibicanwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3.5% muri Mutarama 2021. Umuryango urengera uburenganzira bw'abaguzi (ADECOR) uvuga ko mu duce tumwe tw’igihugu hari aho ibicuruzwa biba byabuze isoko.

Hirya no hino mu gihugu abaturage bemeza ko ibiciro by'ibicuruzwa bitandukanye byazamutse ku buryo bemeza ko nta na kimwe kitakozweho n'iri zamuka.

Ibi abaturage bo mu mijyi no mu byaro bavuga byemezwa n'igipimo cy'ihindagurika ry'ibiciro cyakozwe n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare cyasohowe ku italiki 10 Gashyantare uyu mwaka, kigaragaza ko muri Mutarama uyu mwaka wa 2021 ibiciro mu mu mijyi byazamutseho 2,8% na ho mu byaro ibiciro bizamukaho 4% bagereranyije na Mutarama 2020.

Umuyobozi w'Ishami ry'imibare y'ubukungu muri NSIR, Jean Claude Mwizerwa, yasobanuye impamvu yabyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango uharanira uburenganzira bw'abaguzi mu Rwanda, ADECOR, Ndizeye Damien avuga ko mu Mujyi wa Kigali amata yabaye make nyamara aborozi mu byaro babuze isoko.

Iyi raporo yashyizwe hanze na NISR igaragaza ko muri Mutarama 2021 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 3,5% bagereranyije na Mutarama 2020, mu gihe mu kwezi k'Ukuboza 2020 ibiciro byari byazamutseho  ku kigereranyo cya 3,9%.

Iyi raporo yerekana ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3,5% muri Mutarama uyu mwaka ari ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,4%, ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi , gaz n'ibindi bicanwa byazamutseho 4,5%. Ibiciro by'amahoteli na resitora bizamukaho 4,7% hagati ya Mutarama 2021 na Mutarama 2020.

Muri iyi raporo ku kigereranyo cy'ihindagurika ry'ibiciro hagati ya Mutarama 2021 n'Ukuboza 2020, ibiciro byagabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,4%.

Inkuru irambuye


KWIZERA BOSCO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira