Yanditswe Nov, 06 2021 09:14 AM | 60,657 Views
Umuryango w'abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi AERG uravuga
ko igihe kigeze ngo abanyamuryango bawo na ba bakuru babo bibumbiye muri GAERG
biture igihugu ineza cyabagiriye kuko cyakomeje kubafata mu mugongo kuva
jenoside yarangira kugeza magingo aya.
Uyu muryango utangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Gatandatu wizihiza Yubile y'imyaka 25 umaze ushinzwe.
Tariki ya 4 Nyakanga muri 1994 ni bwo izari ingabo za RPA zahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi, jenoside yahitanye abagera kuri miliyoni mu minsi 100 gusa.
Ikibazo cy'imfumbyi za jenoside yakorewe abatutsi ni kimwe mu by'ingutu u Rwanda rwa nyuma ya 1994 rwahanganye nabyo kuko no kugeza magingo aya ibikomere byo ku mubiri no ku mutima bikiri byose ku barokotse by'umwihariko imfubyi.
Mu buryo no mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yashimangiye ko umusanzu wa AERG mu kubaka u Rwanda rushya ari ntagereranywa, nkuko yabigarutseho tariki 26 Ugushyingo muri 2012 ubwo yasozaga umwiherero wa AERG.
Tariki 20 z'Ukwezi gushize kwa 10 ni bwo AERG yujuje imyaka 25 imaze ivutse ndetse kuri uyu wa Gatandatu bikaba biteganyijwe ko haba umuhango wo kwizihiza iyo yubile.
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru