AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

AMAFOTO - Madamu Jeannette Kagame yatangije Inama y'Ihuriro ry'Abagore muri CHOGM

Yanditswe Jun, 20 2022 10:50 AM | 96,921 Views



Madamu Jeannette Kagame aravuga ko ku bufatanye n'ubushake bw'inzego zose, bishoboka kandi byihutirwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abagore n'abakobwa ryaranduka.

Ibi Madamu wa Perezida wa Repubulika yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y'Ihuriro ry'Abagore bahagarariye abandi mu muryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza wa Commonwealth bitabiriye inama ya CHOGM iteraniye I Kigali. Madamu wa perezida wa Repubulika yibukije ko n'ubwo iyi nama yagiye ikomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID19, ngo abantu bishimiye ko u Rwanda rwakiriye iyi nama. Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko yizera ko ingingo zizaganirwaho muri iyi nama izamara iminsi 2, zizatanga imirongo migari ku cyakorwa ngo inzitizi zikibangamira abagore ziranduke, zirimo ihohoterwa ribakorerwa, kutagira uruhare rugaragara mu bikorwa by'iterambere n'ubukungu, uruhare ruto n'umubare w'abagore uri hasi mu myanya ifatirwamo ibyemezo ndetse n'ingaruka zishingiye ku ihindagurika ry'ibihe (climate change). N'ubwo hari ingorane zikibangiye abagore muri rusange.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uruhare rukomeye umugore afite ku mibereho rusange yaba iy'umuryango n'iy'igihugu, ko gukomeza gushyigikira umugore ari ugutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu.



Reba video ubwo Madamu Jeannette Kagame yatangizaga Inama y'Ihuriro ry'Abagore muri CHOGM



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko