Yanditswe Jun, 23 2022 11:30 AM | 155,999 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson, witabiriye Inama ya CHOGM y'Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu muryango wa Commonwealth.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku mubano w'ibihugu byombi ndetse n'amasezerano ajyanye no kwakira abimukira n'ubufatanye muby'ubukungu.
Minisitiri Johnson yanasuye Urwunge rw'Amashuri rwa Kacyiru ya II areba aho urwego rw'uburezi rugeze mu Rwanda nk'igice ibihugu byombi bifitanyemo ubufatanye.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kanombe yakirwa na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.
Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza ya CHOGM
Jun 26, 2022
Soma inkuru
AMAFOTO- Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Charles cya Wales
Jun 22, 2022
Soma inkuru
AMAFOTO - Madamu Jeannette Kagame yatangije Inama y'Ihuriro ry'Abagore muri CHOGM
Jun 20, 2022
Soma inkuru
CHOGM2022: Minisitiri w'Intebe wa Bahamas yageze mu Rwanda
Jun 20, 2022
Soma inkuru