AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

AMAFOTO - Urubyiruko rusaga 1000 ruteraniye i Kigali mu ihuriro rya CHOGM2022

Yanditswe Jun, 19 2022 11:09 AM | 144,301 Views



Urubyiruko rusaga 1000 ruhagarariye urundi, ruturutse mu bihugu 54 byo mu muryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza wa Commonwealth, ruteraniye muri IntareArena mu ihuriro ry'urubyiruko rya CHOGM2022 rizamara iminsi itatu.

Muri aya Masaha i Kigali hatangiye Ihuriro rya 12 ry’Urubyiruko rwo mu muryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza Commonwealth. Ni ihuriro ririmo guhuza  urubyiruko rusaga 1,000 ruturutse mu bihugu 54 bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza.

Iri huriro  riha urubyiruko rwo muri ibyo bihugu amahirwe yo guhura, kumenyana no kwigira ku byiza bahuriyeho, rujya inama, ndetse rugafata ibyemezo by’ejo hazaza.

Insanganyamatsiko y’iri Huriro igira iti “Ejo hacu mu biganza byacu”. Iyi nsanganyamatsiko igaragaza igisubizo urubyiruko rutanga ku nsanganyamatsiko y’Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa CommonWealth izwi nka CHOGM igira iti: “Kugera kuri ejo hazaza hacu: Guhuza, guhanga ibishya no kuzana impinduka”

Mu minsi  3 iri huriro rizamara, rizibanda ku ngingo nkuru zirimo ikoranabuhanga no guhanga ibishya, ubucuruzi, kurema no guhanga imirimo,  ibijyanye n’ ubuzima n’ingaruka z'icyorezo cya COVID19, uburezi n'ibindi. 

 Iri huriro ryitezweho kwemeza ibitekerezo by’urubyiruko bizashingirwaho mu gukemura ibibazo urubyiruko rwo muri uyu muryango ruhura nabyo.

Muri iri huriro kandi urubyiruko rukora gahunda ihamye y’igenamigambi y’ibikorwa ruzakora mu myaka ibiri iri imbere. Mu nama rusange bazagira, bazafata imyanzuro; iyi myanzuro ikazashyikirizwa  abakuru b’Ibihugu na za Guvernima nk’umusanzu wabo wo kugena ejo heza hazaza ha Commonwealth.

 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize