Yanditswe Jun, 22 2022 12:19 PM | 145,593 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye muri Village Urugwiro Igikomangoma Charles cya Wales, gihagarariye Umwamikazi w'u Bwongereza mu nama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza ya CHOGM arikumwe na Madamu we Camilla, baganira ku mubano ibihugu byombi bifitanye.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Igikomangoma Charles cyashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku rugwiro babakiranye mu Rwanda.
Igikomangoma cya Wales, Charles Philip n’umugore we Camilla kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse no kongera kwiyubaka igihugu cyanyuzemo mu myaka 28 ishize, maze bunamira abatutsi bishwe muri Jenoside bahashyinguye.
Jean Paul NIYONSHUTI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru