Yanditswe Feb, 09 2022 19:19 PM | 46,678 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yaganiriye na Robert Pires na Ray Parlour bahoze bakinira Arsenal, bari kumwe n'imiryango yabo, bakaba basoje ibikorwa byo gusura u Rwanda.
Aba banyabigwi b’ikipe ya Arsenal bavuga ko u Rwanda n’iyi kipe ari nk’umuryango umwe, ibi bakaba babitangaje ubwo bagiranaga ibiganiro n’abafana ba Arsenal babarizwa mu Rwanda, mbere y’uko bakirwa na Perezida Paul Kagame.
Aba bombi bavuga ko bishimiye igihugu cy’u Rwanda n’ibyo bahabonye mu ruzinduko bahagirira kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru muri gahunda ya Visit Rwanda, ku buryo bagereranya ubu bufatanye nk’impano hagati y’impande zombi.
Robert Pires yakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu 2000 kugeza mu 2006, mu gihe mugenzi we Raymond Parlour we yayikiniye kuva mu 1992 kugeza mu 2004.
Ni bamwe batwaranye igikombe n’iyi kipe idatsinzwe umukino n’umwe mu 2004, ubwo batozwaga na Arsene Wenger nawe uherutse mu Rwanda.
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru