Yanditswe Jan, 16 2020 09:39 AM | 2,492 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi ba za guverinoma kuri uyu wa Gatatu, bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi.
Nyuma y’ibirori byaranzwe n’akarasisi ndetse n’imbyino gakondoi zicyo gihugu, abo banyacyubahiro bakiriwe ku meza na mugenzi wabo wa Mozambique Filipe Nyusi .
Perezida Nyusi wo mu ishyaka rya Frelimo yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu n’amajwi 73 ku ijana mu matora yabaye mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize.
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mwiza kuko a runaheruka gufungura ambasade i Maputo.
Muri Nyakanga 2019, Perezida Filipe Nyusi yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ari na bwo byatangajwe ko u Rwanda rugiye gufungura ambasade muri iki gihugu.
Umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku masezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ibindi.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru