AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

AMAJYEPFO: Kwibuka25, Abanyarwanda barasabwa kunga ubumwe

Yanditswe Apr, 07 2019 17:17 PM | 5,911 Views



Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo cyatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Mbazi.

Ubutumwa bwibanzweho muri rusange ni ugukangurira Abanyarwanda kunga ubumwe birinda amacakubiri ayo ari yo yose kugira ngo Jenoside ntizongere ukundi.



Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana K. Emmanuel yihanganishije abarokotse Jenoside abahumuriza.

Yasabye inzego bireba kwihutisha kwandika amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo, no kurangiza imanza zaciwe n'inkiko Gacaca.

Yashoje yizeza abitabiriye umuhango wo Kwibuka25 ko u Rwanda rufite umutekano usesuye, ko uwashaka kurunyeganyeza bitamugwa amahoro.

Asaba ko hakomeza gutangwa amakuru nogushakisha imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Uyu Murenge wabereyemo imihango yo Kwibuka25 uri mu cyahoze ari Komine Rukondo mu gace kitwaga Ubufundu mu yari Perefegitura ya Gikongoro.

Muri aka gace k'Ubufundu abarokotse Jenoside bagaragaza ko ho yahatangiye mbere kuko Abatutsi batangiye kwicwa mu mwaka wa 1959. Ubu bwicanyi bwakajije umurego mu mwaka wa 1963 kuko muri aka gace k'Ubufundu honyine hishwe Abatutsi bagera ku bihumbi 10 mu gihe mu cyari Perefegitura ya Gikongoro hishwe Abatutsi bagera ku bihumbi 20.

Kuba muri iki gice Jenoside yaratangiye kera byatumye mu mwaka wa 1994 nk'uko abayirokotse babigaragaza, yarakoranywe ubukana kuko abicanyi bashakaga gutsemba abari barasigaye bo mu miryango bari bariciye abantu muri iriya myaka.

Abarokotse Jenoside muri aka gace kuri ubu bagerageje kwiyubaka babifashijwemo na Leta y'Ubumwe binyuze nko muri gahunda ya ‘Gira Inka’ n'inkunga ya FARG.

Gusa hari bamwe bagifite ibibazo by'inzu zubatswe hutihuti zatangiye gusenyuka.

Hari n'ikibazo cy'abantu bamwe  na bamwe bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside nk'uko abayirokotse babitangamo ubuhamya hakaba hari kandi n'imibiri y'abishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Inkuru ya Kalisa Evaliste - RBA/Nyamagabe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize