Yanditswe May, 06 2019 06:58 AM | 6,666 Views
Kuri iki Cyumweru abayobozi
mu nzego zinyuranye bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu ategurwa
n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Aya masengesho yanahujwe no kwibuka ku nshuro ya 25, jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Muri aya masengesho hatumiwe umuvugabutumwa mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy'u Buhinde Dr. Richard Ramesh wagarutse cyane cyane ku ndangagaciro zikwiye umuyobozi zirimo urukundo,guca bugufi, ubushishozi n'ubutwari.
Ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu Profeseri Shyaka Anastase, yagaragaje ko abayobozi b’amadini n’abayobozi bari mu nzego za leta muri rusange bafite inshingano zo kubaka igihugu cyashegeshwe n'amateka mabi. Yagize ati ''igihugu cyacu cyabonye urupfu kinabona kuzuka, tukaba tugomba guharanira ubuzima bwacyo.''
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/TCC11Fe6osY" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Bamwe mu bitabiriye aya masengesho nka Dr Charles Muligande na Muhongerwa Patricia, bavuga ko agira uruhare mu gukosora ibitagenda neza cyane cyane iyo umuntu yemereye Imana ikamuyobora ngo bizana impinduka mu mikorere n’imigirire ya buri munsi.
Insangayamatsiko y’aya masengesho yibutsa abayobozi ko bafite inshingano zo guteza imbere no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, gukorera umuturage no gukomeza ishingano z'ubuyobozi, bicisha bugufi mu gukorera abo bashinzwe.
Inkuru ya John Gakuba
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru