Yanditswe Apr, 23 2019 09:45 AM | 3,626 Views
Umukuru
w’igihugu cya Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani yashoje uruzinduko
yagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2019, aho aho yaherekejwe ku kibuga cy’indege mpuza mahanga cya
Kigali na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente.
Emir wa Qatar ari kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2019, basuye Parike y’igihugu y’Akagera iri mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda, uyu muyobozi mukuru wa Qatar yashimiye Perezida wa Republika Paul Kagame uburyo yamwakiriye mu Rwanda kandi yizeza ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruzagira inyungu ku mpande zombi.
Ni uruzinduko rusize impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere ishoramari no kurirengera, ubufatanye mu bya tekiniki mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi, ndetse n’ubufatanye mu mushinga wa Gabiro Agro-processing hub.
Ubusanzwe ibihugu byombi bisanganywe ubufatanye mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’itumanaho, ibikorwa remezo, ubukerarugendo n’izindi.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru