Yanditswe Jun, 29 2019 16:59 PM | 15,590 Views
Mu mukino wa kabiri wa 1/2 w'Igikombe cy'Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali itsinze Rayon Sports kuri penaliti, ihita inayisezerera.
Umukino wari warangiye AS Kigali itsinze ibitego 2 kuri 1 cya Rayon Sports. Bisaba ko izi kipe zombi zikizwa na penaliti, kuko no ku mukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze 2-1, bivuze ko igiteranyo rusange cyahise kiba ibitego 3-3.
Ni umukino ikipe ya AS Kigali yabaye nk'iyiharira, aho yarushije Rayon Sports mu buryo bugaragara, ku buryo byageze ku munota wa 89 ari yo ikiyoboye n'ibitego bibiri ku busa.
Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Ndayisenga Fuad na Frank Kalanda.
Habura amasegonda make ngo umukino urangire, Rayon Sports yaje gutungurana itsinda igitego cyayo rukumbi muri uwo mukino gitsinzwe na Mutsinzi Ange, ari na cyo cyaziganishije kuri penaliti.
Izi penaliti zaje kwiharirwa na AS Kigali kuko yabashije kwinjiza 4 kuri 2 za Rayon Sports.
Gutsindwa kwa Rayon Sports bitumye amahirwe yo gusohokera igihugu kuri APR FC, yabaye iya kabiri muri shampiyona, ayoyoka, kuko iyo Rayon Sports ibasha gutwara Igikombe cy'Amahoro APR FC yari kuzakina CAF Confederation Cup.
Undi mukino wa kabiri wa 1/2 uteganyijwe kuri iki Cyumweru, ukaba uzahuza Police FC na Kiyovu Sports. Izatsinda ikaba ari yo izakina umukino wa nyuma na AS Kigali tariki ya 4 Nyakanga ku munsi wo kwibohora.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru