AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

AU yasabye EU kuvanaho imbogamizi ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiwe Covid19

Yanditswe Oct, 26 2021 18:08 PM | 65,301 Views



Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye uw’Ubumwe bw’u Burayi kuvanaho imbogamizi zose ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiriwe COVID19 muri Afurika, bakabemerera kwinjira mu Burayi nta yandi mananiza.

Ibi byagarutsweho mu nama yahurije i Kigali ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize iyo miryango yombi.

Ni ku nshuro ya kabiri ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize iyi miryango bahuriye mu nama nk’iyi.

Mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko uburyo iyi nama yitabiriwe ari ikimenyetso gikomeye cy’umusaruro yitezweho.

Yagize ati "Ubwitabire buri hejuru muri iyi nama haba ku ruhande rw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, biragaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gushimangira ubu bufatanye bw’amateka kandi bw’ingirakamaro hagati y’imigabane yacu yombi. Ingingo ziganirwaho ni ingenzi cyane ku hazaza h’umubano wacu ukeneye kongera kuvugururwa ukongerwamo ikibatsi ku buryo bungana."

"Ku bibazo by'amahoro n'umutekano n'abimukira dufite uburyo bwo gufatanya tugashyiraho imiyoborere isubiza izi mbogamizi dusangiye twese. Kubaka ubushobozi bw'abaturage binyuze mu burezi, siyansi n'ikoranabuhanga ndetse n'ubuvuzi byadufasha kubaka ubufatanye butajegajega muri iki gihe cyo kuva mu bibazo by'icyorezo cya COVID19."

Iyi nama ibaye mu gihe Isi yose igihanganye n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo. 

Visi Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi Amb. Josep Borell avuga ko kuva iki cyorezo cyakwaduka, Abanyaburayi babaye hafi umugabane wa Afurika ariko ngo nanone ntibihagije.

Ati "Twatanze umusanzu wa Miliyari 3 z'ama euro muri COVAX binatuma doze z'inkingo zasaranganyijwe ibihugu bya Afrika ziyongera nubwo wenda zidahuye n'umubare wari ukenewe, tunashyira miliyoni 100 z'amaeuro mu bikorwa by'ikingira muri Afrika. Ibyo ni ibyerekana ubushake dufite. Turisegura kuko gushyira mu bikorwa ibyo byose byakozwe ku muvuduko wo hasi bitandukanye n'uko twabiteganyaga kandi koko ugereranyije umubare w'abamaze gukingirwa muri Afrika n'u Burayi usanga harimo ikinyuranyo kinini! Birakwiye ko tuziba icyo cyuho, tugakora ibirenzeho dufatanyije kugirango tuzibe iki cyuho kandi dukwiye kubikora vuba na bwangu, ibyo nta kibazo kibirimo ahubwo twakwibaza tuti tubikore dute?."

Kugeza ubu abagera kuri 6% gusa nibo bamaze guhabwa inkingo zombi za COVID19, umuryango wa Afurika yunze ubumwe ukaba ushima umusanzu w’Abanyaburayi mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Gusa ku rundi ruhande ngo ntibyumvikana uburyo umuntu wakingiriwe COVID19 muri Afurika yangirwa kwinjira mu Burayi, kandi agaragaza icyangombwa cy’uko yakingiwe.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Dr. Monique Nsanzabaganwa avuga ko gushyigikira Afurika nyabyo muri uru rugamba ari ukuvanaho ayo mananiza.

Yagize ati "Gushyigikira umuhate wo gukingira COVID19 ni ingenzi cyane ko bagenzi bacu b’Abanyaburayi bemera icyangombwa gitangwa n’ibihugu binyamuryango kigaragaza ko umuntu yakingiwe hubahirijwe ibiteganywa n’ikigo cyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC. Ibyo bizatuma hakomeza kubaho ubutwererane hagati yacu by'umwihariko mu bijyanye n’ubukungu."

Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ari nayo iyoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe, nawe ashimangira ko u Burayi ari umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Afurika.

Gusa Amb. Apala Pen’ Apala asaba ko ubutwererane hagati y’impande zombi ari magirirane kuko zibufitemo inyungu.

Iyi nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe na bagenzi babo bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi izakurikirwa n’iy’abakuru b’ibihugu iteganyijwe kubera i Brussells mu ntangiriro z’umwaka utaha.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira