Yanditswe Jan, 26 2023 18:57 PM | 4,795 Views
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wasabye uw’Ubumwe bw’u Burayi
kuvanaho imbogamizi zose ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiriwe
COVID19 muri Afurika bakabemerera kwinjira mu Burayi nta yandi mananiza.
Ibi byagarutsweho mu nama ihurije i Kigali ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize iyo miryango yombi.
Ni ku nshuro ya kabiri ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu
bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’uw’ubumwe bw’u Burayi,
bahuriye mu nama nk’iyi.
Mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko uburyo iyi nama yitabiriwe ari ikimenyetso gikomeye cy’umusaruro yitezweho.
"Ubwitabire buri hejuru muri iyi nama haba ku ruhande rw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’ibyo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi biragaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gushimangira ubu bufatanye bw’amateka kandi bw’ingirakamaro hagati y’imigabane yacu yombi. Ingingo ziganirwaho ni ingenzi cyane ku hazaza h’umubano wacu ukeneye kongera kuvugururwa ukongerwamo ikibatsi ku buryo bungana."
"Ku bibazo by'amahoro n'umutekano n'abimukira dufite uburyo bwo gufatanya tugashyiraho imiyoborere isubiza izi mbogamizi dusangiye twese. Kubaka ubushobozi bw'abaturage binyuze mu burezi, siyansi n'ikoranabuhanga ndetse n'ubuvuzi byadufasha kubaka ubufatanye butajegajega muri iki gihe cyo kuva mu bibazo by'icyorezo cya COVID19."
Iyi nama ibaye mu gihe Isi yose igihanganye n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo.
Visi Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, Amb. Josep Borell avuga ko kuva iki cyorezo cyakwaduka Abanyaburayi babaye hafi umugabane wa Afurika ariko ngo nanone ntibihagije.
"Twatanze umusanzu wa miliyari 3 z'amaeuros muri COVAX binatuma doze z'inkingo zasaranganyijwe ibihugu bya Afurika ziyongera nubwo wenda zidahuye n'umubare wari ukenewe, tunashyira miliyoni 100 z'amaeuros mu bikorwa by'ikingira muri Afrika. Ibyo ni ibyerekana ubushake dufite."
Kugeza ubu abagera kuri 6% gusa nibo bamaze guhabwa inkingo zombi za COVID19, umuryango wa Afurika yunze ubumwe ukaba ushima umusanzu w’Abanyaburayi mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19.
Gusa ku rundi ruhande ngo ntibyumvikana uburyo umuntu wakingiriwe COVID19 muri Afurika yangirwa kwinjira mu Burayi kandi agaragaza icyangombwa cy’uko yakingiwe.
Visi Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Dr. Monique Nsanzabaganwa avuga ko gushyigikira Afurika nyabyo muri uru rugamba ari ukuvanaho ayo mananiza.
"Gushyigikira umuhate wo gukingira COVID19 ni ingenzi cyane ko bagenzi bacu b’Abanyaburayi bemera icyangombwa gitangwa n’ibihugu binyamuryango kigaragaza ko umuntu yakingiwe hubahirijwe ibiteganywa n’ikigo cyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC. Ibyo bizatuma hakomeza kubaho ubutwererane hagati yacu byumwihariko mu bijyanye n’ubukungu."
Iyi nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe na bagenzi babo bo mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’u Burayi izakurikirwa n’iy’abakuru b’ibihugu iteganyijwe kubera I Brussells mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022.
Divin Uwayo
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru