AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

"Umumotari wamuha Take Away akayirira he?" Inzitizi mu bafatiraga amafunguro muri resitora

Yanditswe Feb, 10 2021 07:34 AM | 27,841 Views



Nyuma y'iminsi ibiri hafunguwe bimwe mu bikorwa byiganjemo iby'ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali hari bamwe mu bakora imirimo iciriritse bavuga ko bari kugorwa no kubona aho barira ku masaha ya ku manywa mu gihe resitora zemerewe gusa gutanga amafunguro kubayatahana cyangwa ibizwi nka ;'Take away'.

Mu mabwiriza mashya yashyizweho kuri uyu wa mbere, hari imirimo yasubukuwe harimo iyo gutwara abantu n'ibintu kuri moto no mu modoka, ndetse n'iyubucuruzi butandukanye, gusubukura ibi bikorwa bivuze ko ababikora bagiye kujya bayirirwamo nkibisanzwe nyuma y' ibyumweu 3 bari muri guma mu rugo.

Aba ni bo bavuga ko ubu bari kugorwa no kubona aho bafatira amafunguro mu gihe resitora zo zitemerewe kwakira abafungurira mu nyubako izi resitora zirimo.

Shema Thierry, umuturage wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Rero mu buryo bwanjye rero uko nsigaye mbikora, simba nshaka kwiteza ikibazo cy'uburwayi ubu naje gufata take away nkayijyana mu rugo nkaba ariho nyifatira kuko ni uburyo bwo kwirinda icyorezo kuko urabibona nawe  ingaruka zacyo zabaye nyinshi cyane."

Na ho Ndagijimana Shadrack, umuturage w'i Nyamirambo ati "Nk'ejo nagiye muri resitora bambwira ko bagomba kupfunyikira mpitamo kubyihorera, sinigeze ndya kuko urabona iyo bagupfunyikiye urenzaho igiciro cy'uko bagupfunyikiye."

Nzarubara Jean ni umumotari muri uyu mujyi, ava mu rugo mu gitondo cya kare agiye mu kazi, agasubirayo nijoro. Avuga ko ubusanzwe mu minsi y'akazi yafatiraga amafunguro muri za resitora, kuri ubu ahamya ko bigoye kubona aho arira.

Ati "Ni ibintu bikomeye kuko ubundi imiryango yacu iba mu cyaro, ubundi turya muri resitora hano mu mujyi, ariko ubu ntibishoboka ubundi n'amarestora yacu ubu arafunze nonese abamotari wabaha take away gute bakayirira he? rwose ubu turya nijoro ariko ku manywa ntabwo turya rwose."

Mugenzi we Manishimwe Janvier we ati "Umunsi w'ejo ni ukuza mu kazi mu gitondo, nzaza nkore ntware ababoneka, nzaza nkore nibigera saa kumi n'ebyiri nzamuke nzarya mu rugo, buri muntu arabwirirwa n'amafaranga ntaraboneka neza buriya iyo abantu bataragenda neza..."

Ikibazo cy' ikiguzi kiyongera kumafunguro kubera icyo bayapfunyikamo kinagarukwaho na ba nyiri amaresitora. Nabo ubu bavuga ko bari gukorera mu bihe bigoye.

Murekatetet Safina ucuruza resitora ahazwi nko Biryogo yagize ati "Hari abaza, Twabaha muri takeway bakavuga ngo ese turarira he? Ese turabisubirana mu kazi, rwose hari benshi basubirayo babuze aho barira hari n'abo duha amasahane bakarira mu modoka zabo, ibi rero biratubangamiye rwose, ubu umwaka urashize tumeze nk'abadakora ubu bamwe batangiye gutekereza gusubiza amazu ba nyirayo ngo dutahe."

Ubusanzwe muri iyi resitora bita kwa shangazi, ibi biryo bigura igihumbi, ariko aka kantu bipfunyitsemo ugomba kongeraho amafranga 200 kugira ngo bakaguhe kaba karimo ifurusheti imwe na yo ikoze muri plastic ikoreshwa rimwe,  icyo kiguzi ni kimwe mu bibazo bamwe mu bakoresha resitora bavuga ko kibabangamiye.

Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize