AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Ababarirwa hagati y'ibihumbi 7 na 10 ni bo bazitabira CHOGM i Kigali

Yanditswe Mar, 12 2021 18:50 PM | 80,618 Views



Ababarirwa hagati y'ibihumbi birindwi n'icumi nibo bagomba kwitabira inama ya CHOGM iteganyijwe kubera i Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Commonwealth, Patricia Scotland, atangaza ko iyo hataba icyorezo cya COVID19 hari ubwo uwo mubare wari no kwikuba 2 kubera uburyo abanyamuryango ba Commonwealth banyotewe iyi nama.

Hasigaye amezi 3 gusa n'iminsi ibarirwa ku mitwe y'intoki ngo u Rwanda rwakire inama y'abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma bigize umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bihuriye ku rurimi rw'icyongereza, Commonwealth.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, avuga ko kugeza ubu imyiteguro y'iyi nama igeze kure dore ko n'abagomba kuyitabira bamaze gutumirwa.

Iyi nama igiye kuba nyuma yo gusubikwa umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID19. Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ari kumwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wu Rwanda Dr. Vincent Biruta, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland, yagaragaje ko uburyo u Rwanda rwitwaye neza mu rugamba rwo guhangana na COVID19 ari byo byatumye noneho iyi nama ishobora kuba kabone nubwo icyorezo ntaho kirajya.

Ati "Ndifuza gushimira u Rwanda byimazeyo ku bw'imyiteguro myiza rwakoze. Nyunzwe cyane n'uburyo rwitwaye muri iki kibazo cy'icyorezo, ikibazo cy'umutekano w'ubuzima bw'abantu. Ubona ko nta kujenjeka kwabayemo, ahubwo ni ikintu cyitondewe rwose. Ntegerezanyije icyizere ukwezi kwa 6 kuko ntashisikanya ko u Rwanda rwiteguye neza cyane iyi nama ya CHOGM ariko kandi rukaba runiteguye neza kudufasha no kutuyobora mu guhanga ibishya no mu mpinduramatwara, tukagira ahazaza twese twishimiye. "

Minisitiri  Dr. Vincent Biruta na we avuga ko uretse kwakira iyi nama, u Rwanda rwiteguye kuyigiramo uruhare ndetse no kuyobora Commonwealth nyuma yayo.

Yagize ati "Tuzatanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zizaganirwaho. Hari ijyanye n'imihindagurikire y'ibihe, hari ijyanye n'uburinganire bw'abagore n'abagabo, ari ibijyanye n'ubuzima dushingiye no kuri iki cyorezo cya COVID19, ibyo byose tuzabigiramo uruhare tuzabitangaho ibitekerezo. Ariko nyuma y'iyi nama u Rwanda ruzaba rugiye kuyobora uyu muryango wa Commonwealth mu gihe cy'imyaka 2. Muri iyo myaka 2 rero icyo dushaka kwibandaho ni ugushyira mu bikorwa ibizaba byarumvikanyweho muri iyi nama yo mu kwa 6 ariko no gukomeza gushyira mu bikorwa n'ibindi byemejwe mu nama zabaye mbere y'iyi yo mu kwa 6."

Ababarirwa hagati y'ibihumbi birindwi n'icumi ni bo bategerejwe i Kigali muri iyi nama nkuko byari byatangajwe ku ikubitiro. Icyakora kuri Madame Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, ngo iyo bitaba icyorezo cya COVID19 imibare y'abazitabira CHOGM yashoboraga no kwikuba kabiri.

Ati "Dufite inama y'abagore, iy'urubyiruko, iya sosiyete sivile n'iy'abikorera. Ku bijyanye n'iterambere ry'ubukungu, ni ingirakamaro cyane kugira amahirwe nk'aya yo guhurira hamwe. Murabizi ko kugeza ubu ubucuruzi muri Commonwealth bufite agaciro ka miliyari hafi 700 z'amadorali ya Amerika. Hari icyizere n'icyrekezo ko tuzazamuka tukagera kuri miliyari ibihumbi bibiri muri 2030. Hamwe n'amasezerano y'isoko rusange rya Afurika ndetse n'ayo koroshya ubucuruzi yasinywe binyuze mu muryango mpuzamahanga w'ubucuruzi, WTO, dufite amahirwe akomeye yo kwagura ubucuruzi  mu buryo bwihuse cyane. Ariko muri uku guhurira hamwe icya mbere dukwiye kwitaho ni icyo twemerewe gukora n'icyo tutemerewe! Nibyo ubushake bwo kwitabira burahari, hari inyota yo kwitabira inama zose cyangwa forums ariko icyorezo kidutegeka guhura amaso ku yandi mu gihe twirinze kandi dutekanye."

Uretse uruzinduko rw'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu Rwanda, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ivuga ko mu byumweru 2 biri imbere izatangira kwakira intumwa zo muri uyu muryango mu rwego rwo kugaragaza aho imyiteguro ya CHOGM igeze. Iyi minisiteri ivuga kandi ko ibikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID19 bimaze icyumweru bitangiye mu Rwanda ndetse n'izindi nkingo zitegerejwe biri mu byitezweho gutuma iyi nama ikorwa mu mutekano n'umudendezo muri iki gihe Isi ihanganye n'icyo cyorezo.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)