Yanditswe Aug, 03 2022 19:18 PM | 78,383 Views
Ababyeyi bafite abana mu mashuri ya Leta baremeza ko haramutse hashyizweho amafaranga y’ishuri amwe mu gihugu hose nk’uko Ministiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse kubitangaza.
Bavuga byatanga umusaruro kuko
hari abasabaga kwimura abana mu gihe babaga boherejwe mu mashuri ahenze.
Amafaranga y'ishuri mu bigo bya Leta usanga atandukanye bitewe
n’impamvu zinyuranye, nk'uko byagarutsweho n’Umuyobozi w'ishuri rya FAWE girls school, Soeur Eugenie Kayiraba.
Yagize ati "Minerval ni amafaranga atunga umwana agakora n'ubundi buzima bw'ishuri, amafaranga y'ishuri yiyongera bitewe n'impamvu zitandukanye, nk'ubu tuvuze nk'ikiriho ubu ngubu ibiciro byarazamutse, nk'ubu ndibuka twatanze isoko igihembwe gitangira ariko iryo soko ryasubiyemo inshuro 3, bagenda bazamura ibiciro bagenda bazamura ibiciro. Icyo gihe rero abana bagomba gutungwa n'ishuri rigomba gukomeza gukora, iyo n'imwe mu mpamvu zikomeye."
Kuba amashuri ya Leta aba yishyuza amafaranga y’ishuri atandukanye, ababyeyi bayarereramo bavuga ko byari imbogamizi ku banyeshuri kuko usanga hari bamwe batabonye uburyo bwo gukomereza ku bigo by'amashuri batsindiye kwigamo.
Twizeyimana Brigitte yagize ati "Nk'ababyeyi akenshi dukunda kubura amafaranga, bitewe n'ama minerval umwana wawe yatsindiye ku kigo cy'ahantu hari hejuru bigatuma umwana wawe atajya kwiga bitewe nuko minerval iri hejuru ku kigo yatsindiyeho ariko ubungubu kuko bizaba biri ku kigero kimwe bose baziga. Bizajya bidufasha kuyapangira muri gahunda uvuge uti niba nishyura umubare runaka nzagezayo nayabonye bikagera koko uyafite."
Twagirimana Theoneste we yagize ati "Nk'ubu babyeyi bohereje ejo bundi, ayo twishyuye ubushize yariyongereye, hagiyeho andi. Ibyo bintu byaba byorohereje ababyeyi muri rusange ndetse n'abana. Na kwakundi twimura abana tubajyana ku bindi bigo, ibyo byaba biretse twajya dufata uko nguko tukavuga tuti ni rusange."
Ubwo Ministiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibyagezweho mu burezi bw'ibanze muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere NST1, yatangaje ko amafaranga y'ishuri mu bigo bya Leta agiye kuba amwe mu rwego rwo kugabanya amafaranga y'inyongera acibwa ababyeyi bikababera umutwaro.
Biteganyijwe ko gahunda yo gushyiraho amafaranga y'ishuri asa ku bigo bya Leta izatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w'amashuri utaha wa 2022-2023.
Ntete Olive
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru