AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ababyeyi bahangayikishijwe n'ibura ry'amata y'ifu ahabwa abana

Yanditswe Feb, 11 2021 09:23 AM | 34,139 Views



Ikibazo cy'ibura ry'amata y'ifu y'abana gihangayikishije bamwe mu babyeyi kuko ngo n'aho abonetse ibiciro byayo byazamutse, bagahitamo kubaha amata y'inka. 

Abahanga mu mbonezamirire bavuga ko amata y'inka asanzwe ashobora kunyobwa n'abana bari munsi y'amezi 6 mu gihe amabwiriza y'ikoreshwa ryayo yubahirijwe.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali abacuruzi bagaragaza ko amata y'ifu by'umwihariko ahabwa abana atakiboneka ku masoko n'abonetse ibiciro byayo byariyongere. Aha harimo ayitwa nan, quigoz, France lait n'ayandi.

Murekatete Sandrine yagize ati "Amata yatangiye kubura hafi umwaka uragera, habanje kubura NAN amaze nk'umwaka ataboneka ageze aho arabura burundu. Hari n'andi yari ahari na yo arashira hasigara ubwoko bumwe bwa France Lait na yo ageze aho arashira kuko ari yo yonyine yari ahari. Ubu abantu barakeneye ariko arabura nk'ubu nubwo ababyeyi bamwe babaga bari mu rugo bagomba konsa abana hari uba afite abana b'impanga ntabwo yabahaza baba bakeneye imfashabere, hari n'igihe umwana aba amaze gukura ibere ritakimuhaza, ikigaragaza ko yabuze ni uko bayatubaza ntituyabone."

Bazubagira Ayidina ati "Amaze igihe yarabuze kandi abantu barakenera biboneka ko yateje ikibazo, ariko ntaboneka Nan na France Lait muri iyi minsi."

Umuyobozi ushinzwe imari muri Sosiyete y'ubucuruzi itumiza ibicuruzwa hanze birimo n'amata y'ifu Eri-Rwanda, Fesseha Teame avuga ko gutumiza amata y'ifu y'abana yo mu bwoko bwa Nan byagabanutse kuko bene aya mata yajyaga asazira mu bubiko. Icyorezo cya covid-19 na cyo ngo kiri mu byatumye n'ayatumijwe hanze mu kwezi kwa mbere atagera mu Rwanda ku bu buryo mu kwezi kwa 4 ari bwo azaboneka.

Yagize ati "Tuvana ubu bwoko bw'amata y'ifu y'abana ya Nan hanze twarayacuruze kugeza mu mpera z'umwaka ushize aza gushira ariko n'ubusanzwe ntabwo agurwa cyane, twari dufite stoke ariko imwe igihe amata yagombaga kumara cyaraturangiranye mu mpera z'umwaka ushize.Kubera ko yagendaga buhoro ntabwo twashobora gutumiza andi ariko twari twatumije andi kubera ibibazo bya covid-19 ugomb akuyatwoherereza nawe yagize ikibazo, gusa vuba turashaka bikurikiranavuba nk'ubu twagombaga kuyatumiza muri uku kwezi kwa 1 ariko abohereza ibicuruzwa mu kwezi kwa 4 kugeza hagati nibwo tuzabona andi."

Nubwo bimeze bityo ariko, hari bamwe mu babyeyi bavuga ko bahitamo gukoresha amata asanzwe y'inka kandi bakabona ubuzima bw'abana babo bumeze neza.

Bazumutima Pierre Claver ati "Namuguriraga kigozi ariko yahereye kuri Nan ubundi ayoboka ay'inka kubera ko twari dutuye hafi y'ikusanyirizo, nta kibazo yigeze agira kijyanye n'amata y'inka hari abavuga ko iyo bayanyiye abatera ibibazo ariko uwanjye nta kibazo yigeze agira kijyanye n'ibyo abantu bavuga kuko amata y'inka yaratureze kuva kera."

Impuguke mu mirire zigaragaza ko amata y'inka asanzwe afite intungamubiri zikenewe n'abana ariko hari bimwe mu biyagize bigora igogora ry'abana bari munsi y'amezi 6. Umuyobozi w'ikigo mbonezamirire cya Amazon Nutrition Kamanzi Private avuga ko abana bari munsi y'amazi 6 bahabwa amata y'inka asanzwe wongeyemo amazi angana na 1/3 cy'ayo mazi.

Konsa umwana cyane cyane mu mezi 6 ya mbere nta kindi umuvangiye ni ingenzi ku buzima bw’umwana, kandi ababyeyi bakabishishirizwa. Nyuma y'iki gihe bakamuha imfashabere birimo n'amata n'ibindi biribwa bigenewe umwana. Gusa bitewe n'imibereho ya buri mubyeyi, hari n'abatangira guhana abana babo amata arimo ay'ifu batarageza kuri ayo mezi atandatu.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage