Yanditswe Jan, 27 2021 09:55 AM | 9,464 Views
Hirya no niho ababyeyi barinubira ko ibigo byongereye amafaranga y’ishuri batabigizemo uruhare. Na ho abayobozi b’ibyo bigo bakavuga ko batari kubona uko bakoranya inama mu gihe icyorezo cya koronavirusi cyongereye ubukana.
Ni ikibazo kiri mu bigo by'amashuri byaba ibya leta ndetse n'ibyingenga.Ababyeyi babifitemo abanyeshuri bahangayikishijwe n'uko batunguwe no gusabwa andi amafaranga y'ishuri yiyongera kuyo bari barishyuye bababwira ko iki gihembwe cyabaye kirekire kandi bigakorwa nta ruhare babigizemo.
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko mu ri iki gihe amakoraniro y'abantu benshi atemerewe guhura byatumye badatumizaho inama rusange z'ababyeyi.Cyakora bakoranye na komite zihagarariye ababyeyi ndetse aho bishoboka bakoresha imbuga nkoranyambaga bashyiramo na bamwe mu babyeyi hemezwa umusanzu w'inyongera ababyeyi bagomba gutanga kugira ngo imibereho y'abanyeshuri ikomeze kumera neza kuko iki gihembwe cyabaye kirekire.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yavuze ko minisiteri iri gusuzuma iki kibazo.
Kugeza ubu amasomo mu bigo by'amashuri yo mu ntara arakomeje.Mu gihe mu bigo by'amashuri yo mu Mujyi wa Kigali yahagaritswe kubera icyorezo cya COVID19 ndetse abanyeshuri biga bataha bari mu ngo zabo,mu gihe abo mu bigo bicumbikira abanyeshuri bagumye ku bigo ariko nta masomo atangwa.
Jean Paul TURATSINZE
Amashuri y'imyuga yegereye imipaka yitezweho guzamura iterambere ry'abahatuye
Mar 10, 2022
Soma inkuru
Hagiye gushyirwaho amasezerano hagati ya Leta n'abafatanyabikorwa mu burezi
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya Leta bagiye gusibira
Oct 04, 2021
Soma inkuru
Abasoje amashuri abanza basaga ibihumbi 250 batangiye ibizamini bya Leta
Jul 12, 2021
Soma inkuru
Abatuye i Musanze baravuga ko batakigorwa no kuboba uburezi bwiza mu mahanga
Jun 10, 2021
Soma inkuru
MINEDUC na MINALOC byasabwe gukemura vuba uruhuri rw'ibibazo biri mu micungire y'abarimu
Feb 10, 2021
Soma inkuru