AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...
  • Ben Kayiranga na Mico The Best bateguje igitaramo gikomeye mu Bufaransa – Soma inkuru...

Ababyeyi n’abarezi basabwe gutoza abakiri bato umuco wo gusoma no kwandika

Yanditswe Sep, 09 2019 08:38 AM | 10,309 Views



Ababyeyi n’abarezi barasabwa gutoza abakiri bato umuco wo gusoma no kwandika nk'imwe mu nkingi y’igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ibi byagarutsweho  mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika hanatangizwa ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ku rwago rw'igihugu wizihirijwe mu karere ka Nyamagabe.

Ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Nyagisenyi kiri mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika hanatagirizwa ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika.Hateraniye abana biga mu mashuri y'incuke abanza, n'ayisumbuye ndetse n'abafatanyabikorwa ba Minisiteri nka  Soma  umenye, Ineza Foundation n’abandi batandukanye bari baje kugaragaza ibitabo bitandukanye bifasha bikanatera amatsiko abana gusoma.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi asaba ababyeyi n'abarezi gutoza abana bakiri bato umuco wo gusoma no kwandika nk'inkingi igihugu kiyemeje kubakira ubukungu bushingiyeku bumenyi.

Uwamahoro Emmanuelie  atuye mu murege wa Gasaka mu Kagali ka Nyamugali, avuga ko umwana we yagiraga umwete muke mu gusoma no kwandika bigatuma adindira mu myigire ye. Uyu mubyeyi ngo yafashe umwanzuro wo kujya yigisha umwana we kuburyo kuri ubu byazamuye imitsindire ye mu ishuri.

Minisitiri wa Siporo n'Umuco Nyirasafari Espérance, avuga ko umuco wo gusoma no kwandika ari imwe mu ndangagaciro za Kinyarwanda  bikaba n’ imwe muri gahunda za Leta z’ iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi. Ibi   abiheraho akavuga ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira umuntu uwo ari we wese ugamije kongerera ubumenyi bw’Abanyarwanda gusoma no kwandika.

Muri uyu muhango hanahembwe abana 30 baturutse mu turere twose tw’igihugu bahize abandi mu kwandika ibitabo bigaragaza inkuru nziza.

Amakuru atangazwa na Ministeri y’Uburezi agaragaza ko mu mwaka wa 2017,Abanyarwanda bazi gusoma, kwandika no kubara babarirwaga kuri 70%. Iyi ministeri ivuga  ko hari gahunda y’ uko uyu mubare mu mwaka wa 2020 uzazamuka ukagera ku ijana ku ijana.

Inkuru mu mashusho

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/kPZoW9OJRlU" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira