AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Dosiye ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yashyinguwe burundu

Yanditswe Dec, 25 2018 22:17 PM | 33,827 Views



Nyuma y’uko abacamanza b’abafaransa bashyinguye burundu idosiye ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal, abasesenguzi baravuga ko ngo ibi bishegeshe abapfobya n’abahana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikaba bishimangiye ukuri u Rwanda rutahwemye kugaragaza

Uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwazanye igitotsi gikomeye mu mibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa. Mu  muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi Perezida w’u Rwanda Paul yavuze yeruye  iby’iki kibazo. Ati, “Abantu ntibashobora guhabwa ruswa cyangwa ngo bahatirwe guhindura amateka yabo kandi nta gihugu nubwo cyaba ari igihangange cyahindura ukuri nubwo cyaba gitekereza ko cyabishobora.Byongeye kdi ukuri guca mu ziko ntigushya’’

Muri 2006 nibwo umucamanza Jean Louis Bruguire yasohoye impapuro zisaba guta muri yombi 9 mu bari abasirikare ba FPR Inkotanyi, umuryango wabohoye igihugu nyuma yo guhagarika Jenoside. Ibi byahagurukije Abanyarwanda ibihumbi hirya no hino mu gihugu barabyamagana ndetse muri 2007 u Rwanda ruca umubano n’Ubufaransa.

Muri 2008, abacamanza Jean Marc Trevidic na Nathalie Poux batangiye bushya iperereza ryabagejeje ku mwanzuro wo kuvuga ko indege yari itwaye Habyarimana yahanuwe n’intagorwa zo ku ngoma ye muri raporo basohoye muri 2012. Umwanzuro wabo wahamije ibyari byatangajwe muri raporo yitiriwe Mutsinzi muri 2010. Muri 2016 nibwo hatangajwe amakuru y’uko hagiye kuburwa iperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege .

Kuri ubu inkuru yihariye ibinyamakuru ni uko abacamanza  Marc Herbaut na Nathalie Poux  banzuye guyishyingura burundu idosiye y’ihanurwa ry’indege yari imaze imyaka isaga 20, nyuma yo gusanga nta bimenyetso bifatika bashingiraho bayiha uruko. Kuri Dr.Jean Damascene Bizimana,umunyambanga nshingwabikorwa wa Komisiyp y’igihugu yo  Kurwanya Jenoside CNLG; umwe mu bakoze raporo yitiriwe Mutsinzi yerekanye ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwe, ngo ishyingurwa ry’iyi dosiye rishegeshe abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Werurwe 2018, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko kunagura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ari urugendo. Hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame wari mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu. Yagize ati, “Ntidushobora gukemura ibibazo byo mu bihe byashize dukoresheje itangazo cyangwa ibindi bimenyetso!Icy’ingenzi ni ukubaka ahazaza no gushyiraho ibikorwa by’ubutwererane ku rwego rw’igihugu ndetse no mu rwego rw’akarere’’

Ubufaransa bumaze kuburanisha imanza 3 za Jenoside yakorewe Abatutsi.Umva uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yasubije,abajijwe niba ishyingurwa ry’ididosiye ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana ari intandaro yo kwihutisha imanza z’abakekwaho ruhare muri Jenoside.

Kuri Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi arakomeye kdi akwiye kumvikana neza. Ati, “Ikintu cy’ingenzi ntekereza ko gikwiye kwihutishwa ni umwanya kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bihabwa muri gahunda zacu zo kwibuka kdi uko kwibuka ni integeko ndetse n’inshingano.Turabigomba inzirakarengane, turabigomba abarokotse….Turifuza ko  habaho ubwo buryo bwo kwibuka ,impuguke mu mateka zakoze akazi k’ingenzi kuri iyi ngingo kdi tugashyiramo amikoro akenewe. Ibi nibyo tugiye gukora duha iyi nshingano itsinda ry’abashakashatsi bazudufasha ibintu by’agahoma munwa byabaye mu mpera z’ikinyejana cya 20’’

Muri 2016 nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye humvikanye ko ngo haba hagiye kuburwa Dosiye ku ihanurwa ry’indege. Icyo gihe ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2016/2017 ,Perezida Kagame yerekanye aho u Rwanda ruhagaze kuri iki kibazo. Yagize, “Ubufaransa  nibwo bwakabaye buri imbere y’ubutabera  buburanishwa. Si uwari wese muri uru Rwanda, si abanyarwanda! Ndabizi bamwe muri mwe bashobora gutangira kugira impungenge ngo Ubufaransa, bugize bute…..Ariko nimwiturize. Nta kibazo kiri muri ibyo. Iyi ni dosiye igomba gukemuka mu  buryo bumwe cyangwa ubundi. Kandi u Rwanda ntiruzahungabana na gato”

Mu itangazo,Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza icyemezo cyo gusubika burundu idosiye y’ihanurwa ry’indege ndetse umuvugizi wa Guverinoma yibutsa ko ko iyo dosiye yari ishingiye ku mpamvu za politiki kdi yayobyaga urubarari ikanakingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse raporo yitiriwe Mutsinzi  n’abacamanza Jean Marc Trevidic na Nathalie Poux ,impugeuke z’Abongereza zemeje ko ibisasu byahanuye indege yari itwaye Habyarima Juvenal byayaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari gicunzwe n’abamurindaga aho kuba i Masaka aho ingabo za FPR zari ziri.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura