Yanditswe Aug, 17 2020 15:39 PM | 68,598 Views
Abakorera mu mu masoko yafunzwe basabwe kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVD19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko nyuma y'aho isoko ryo kwa Mutangana n'iryo mu Mujyi rizwi nka Kigali City Market afungiye, abayakoreramo basabwa kuguma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.
Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere, Ngabonziza Emmy, rinavuga ko mu rwego rwo kumenya abantu baba baranduye icyorezo cya COVID19, abakorera muri ayo masoko yombi, bashyiriweho uburyo bwo kusuzuma.
Riragira riti "Abacuruzi n’ abakora akazi k’ubwikorezi (abakarani) barasabwa bose kujya kwipimisha uyu munsi kuri Site zashyizweho kwa Mutangana no ku isoko rya Nyarugenge kandi buri wese akaba agomba kuzapimwa inshuro 2 (Tariki ya 17 Kanama inshuro ya mbere na Tariki ya 23 Kanama inshuro ya kabiri.) kuko utazabikora ntazemererwa kongera kuhakorera."
Nk'isoko ryo kwa Mutangana by'umwihariko, rizwiho ko ari ryo rirangurirwamo ibiribwa byinshi, ubu buyobozi buvuga ko bwashyizeho uburyo bugamije korohereza abaranguza ibicuruzwa byabo, aho hari ahantu hateganyijwe hashyizweho bizajya bikorerwa.
Urugero ni nk'aho ibikorwa byo kuranguza imboga n’ imbuto biva mu Majyaruguru bizajya bikorerwa ku rwunge rw’amashuri rwa Kanyinya mu Murenge wa Kanyinya.
Na ho ibikorwa byo kuranguza imboga n’ imbuto biva mu bindi bice by’Igihugu bizajya bikorerwa ku Giti kinyoni no ku yandi masoko ari mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali. Na ho kuranguza ibirayi bizajya bikorerwa ku madepo yo mu Nzove.
Gufunga isoko ryo kwa Mutangana n'iryo mu Mujyi rwa gati rizwi nka Kigali City Market mu gihe cy'iminsi 7, bije nyuma y'aho inzego z'ubuzima zibonye ko harimo umubare munini w'abanduye icyorezo cya COVID19.
Kugeza ubu imibare y'abandura iki cyorezo mu Rwanda ikomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe, aho abenshi mu bandura ari bo mu Mujyi wa Kigali.Mu minsi itatu ishize, i Kigali honyine habonetse abarwayi bashya 219.
Inzego zinyuranye zivuga ko izamuka ry'iyi mibare riterwa no kudohoka kw'abaturage mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, zigasaba abantu bose kumva uburemere bwacyo, bakitwararika uko bishoboka kose.
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru