Yanditswe Dec, 15 2017 22:42 PM | 4,890 Views
Nyuma y'uko Minisiteri y'ubuzima itangarije ko
itabi rizwi nka Shisha riciwe burundu ku butaka bw'u Rwanda, irasaba
abarinyoyeho kugana abaganga bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze kuko ngo
rifite ingaruka zikomeye zirimo na kanseri.
Ministeri y'ubuzima yasobanuye ko itabi rya Shisha rikunze kugaragara mu tubari dutandukanye ritemewe mu Rwanda kandi ko abazarenga ku mabwiriza yatanzwe bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko.
Iyi ministeri ivuga ko mu igenzura yakoze ndetse n'ubushakashatsi bw'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, bigaragara ko Shisha ifite ingaruka zikomeye ku buzima zimo kanseri y'íbihaha, igituntu n'izindi ndwara z'ubuhumekero. Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bakiriye neza iki cyemezo.
Ubushakashatsi bwakozwe n'ishami ry'umuryango
w'abibumbye ryita ku buzima OMS bugaragaza ko gukurura umwotsi wa Shisha mu
gihe cy'isaha bingana no kunywa amasegereti ari hagati 100- 200 y'itabi ako kanya mu gihe bisobanurwa ko
atari ryiza ku buzima.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru