Abacuruzi bahangayikishijwe n'abigana ibicuruzwa byabo kuko bibatera igihombo

Abacuruzi bahangayikishijwe n'abigana ibicuruzwa byabo kuko bibatera igihombo

Yanditswe February, 28 2018 at 22:09 PM | 3259 ViewsBamwe mu banyenganda bo mu Rwanda baratangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy'abantu bigana ibikorerwa mu nganda zabo. Ikibazo cy’abigana ibicuruzwa hirya no hino ku isi ngo gihombya ibihugu ku gipimo cha % 2.5 by’ubucuruzi ku isi, mu gihe muri karere ka Afurika y’i Burasirazuba, miriyoni 500 z’amadorali ariyo ibi bihugu bitakaza ku mwaka.

Iyo urembye agafuka k’ibiro 10 k’ifu ya Kawunga uruganda rwa MINIMEX rupfunyika, ubona hari akandi gafuka nako kenda gusa neza nako gafuka.

Umukozi muri uru ruganda rwa MINIMEX Moses Ndayisenga ushinzwe ubuziranenge avuga ko iki gikorwa cyo kubigana cyabahombeje cyane kinatuma batakaza bamwe mu baguzi babo kuko abaguzi batangiye kubabwira ko ifu yabo ifite impumuro mbi, ubusharire ndetse no kugaragaramo ibishishwa.

Ikibazo cyo kwigana ibicuruzwa mu Rwanda, kinavugwa na bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bacuruza ibikoze mu bikomoka ku mabuye y’agaciro byambarwa, abacuruza amavuta yo kwisiga ndetse nabacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Iki kibazo cyo kwigana ibicuruzwa ku isi, ngo isi ihomba 2.5% by’ubucuruzi bwose ku buryo ibihugu bitakaza ama miriyari menshi mu madorali y’Amerika. Afurika y’i Burasirazuba gusa ngo ihomba miriyoni zisaga 500 z’amadorali ya Amerika buri mwaka bitewe no kwigana ibicuruzwa.

Inkuru mu mashusho:Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

RIB yihanangirije abacuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge

Abaturage barasaba ko imyaka yo kujya muri Pansiyo yasubira kuri 55.

Perezida Kagame yitabiriye inama y'umutekano mu Budage

Uko DASSO yafashije kurwanya urugomo

Perezida Kagame i Dubai

Menya byinshi Ku cyogajuru cy' u Rwanda kizarangira gukorwa muri Gicurasi 2

RTV SCHEDULE