AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abacuruzi bamwe bangiza iminzani ku bushake ngo barusheho kunguka

Yanditswe Oct, 03 2016 14:17 PM | 3,289 Views



Bamwe mu bagura n'abagurisha ibicuruzwa bisaba gupimwa ku minzani, baratunga agatoki bamwe mu bacuruzi bica iminzani nkana bagamije kubiba. Gusa ariko ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB kivuga ko kitazihanganira umucuruzi wese ukoresha uburiganya agamije kwiba abaturage dore ko hari n'abamaze gutabwa muri yombi.

Inkuru irambuye na Jean Paul TURATSINZE

Iminzani ipima ibiro by'ibicuruzwa hifashishijwe amabuye ni yo minzani yemejwe n'ikigo cy'ubuziranenge ko idashobora kugabanya cyangwa kongera ibiro by'ibicuruzwa. Iyi minzani yasimbuye iy'urushinge itemewe gukoreshwa mu bucuruzi kuko byagaragaye ko umucuruzi yashoboraga kuyifashisha mu kwiba abaguzi.

Cyakora bamwe mu baturage bagana amasoko bavuga ko iyi minzani yemejwe ko ifite ubuziranenge hari abacuruzi batangiye kuyangiza bahonda amabuye cyangwa bakayongeraho ibituma yongera ibiro mu gihe bagurisha cyangwa ikabigabanya mu gihe barangura abakiriya akaba ari bo babihomberamo.

Ubuyobozi bw'iki kigo busaba abaturage gutanga amakuru ahantu hose hagaragaye iki kibazo ndetse n'abagikoresha iminzani y'urushinge yaciwe ko bakwiye kuyihagarika kuko itakizewe mu bucuruzi.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage