Yanditswe Nov, 23 2022 18:42 PM | 279,151 Views
Ikigo cy'igihugu gishinzwe
ubugenzuzi bw'imiti n'ibiribwa kirasaba abaguzi kujya bihutira kumenyekanisha
ahagaragaye ibicuruzwa bakemanga ubuziranenge bwabyo, cyane ibifite ibibazo
bihita bigaragarira amaso cg ibyarangije igihe.
Gusa abacuruzi bo bagaragaza ko ihagarikwa ry’ibicuruzwa rikwiye kujya risobanurwa neza kugira ngo ritabateza igihombo.
Mu bihe bitandukanye hagenda hasohorwa amatangazo ahagarika mu gihe runaka bimwe mu bicuruzwa ku isoko, kubera kutuzuza ubuziranenge.
Bamwe mu bacuruzi bagaragaza ko iyo bidasobanuwe neza bibakururira igihombo.
Uwera Delphine yagize ati “Iyo bahagaritse, barapresiza bakavuga ifite ikibazo, bashyiraho numero yayo, iyo twita batch number, igihe yakorewe n’igihe izarangirira rero muri products dufite tureba ko ari yayindi yahagaritswe. Twasanga ari yo igakurwamo, twasanga izo dufite zitari mu zifite ikibazo turakomeza tukayicuruza kuko nta mpamvu yo kutazicuruza zihari. Rero igihombo kiba iyo abantu bumva izina bakumva ko product yose yahagaritswe.”
Kubera ko hari bimwe mu bicuruzwa bikenera umwihariko mu kubikwa no gutwarwa, hari ibyo aba bacuruzi basaba ko byakorwa.
Dushimimana Eugene yagize ati “Hari ibicuruzwa bisaba ko zitwarwa mu bukonje kugira ngo ugumane ireme ryabyo yayo hari n’izisaba kuba mu bushyuhe runaka, ibyo byose biba bikwiye kwitabwaho.”
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubugenzuzi bw'ibiribwa n'imiti byinjira n'ibisohoka mu gihugu muri Rwanda FDA, Nicole Mutimukeye avuga ko iyi hari ibicuruzwa byakuwe ku isoko abaguzi baba bagomba gushishoza bakamenya ibyo ari byo:
Ati “Hari ibyo twita numero iranga ikiribwa (batch number). Twasabaga ko bajya basoma amatangazo tuba twatanze mu kareba iyo numero by’umwihariko kuko niyo iba ifite ikibazo. Kandi umuntu wese uduhaye amakuru tuyaha agaciro kayo n’uburemere bwayo kuko ikintu kinjira mu mubiri w’umuntu uba ugomba kwitonda kuko cyamugiraho ingaruka, buriya hagati y’igihe baduhamagariye n’igihe dusohorera itangazo ni igihe gito cyane ntabwo dushobora gufata risk ngo tubanze dusuzume neza nimba ari byo, twe twihutira kubanza kugikura ku isoko.”
Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa gisaba abacuruzi kujya bamenyekanisha ibicuruzwa bikenera umwihariko mu gihe babitumiza kugira ngo bafashwe kubiririnda kwangirika.
Ati “twashishikariza abacuruzi kumenya ubwoko bw’ikiribwa ari kuzana. Ni ukuvugango muri za mpapuro batanga, wowe ugomba guhita ubigaragaza ko iyi produits yawe yitwa gutya ikeneye kubikwa ahantu h’umwihariko kandi ko wenda imara igihe gito kugirango gihabwe priority.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'imiti n'ibiribwa kigaragaza ko hari ubwo ibicuruzwa bitumizwa hanze byangirikira mu nzira.
Minisiteri y’ibikorwaremezo iherutse gutangazako hari indege u Rwanda rwaguze yo gutwara imizigo gusa, izwi nka cargo mu rwego rwo kwirinda ko hari ibicuruzwa byakwangirika kubera urugendo runini.
MANZI Prince
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru