Yanditswe Dec, 03 2022 19:19 PM | 320,542 Views
Ikigo cy'imisoro n'amahoro kiragira inama abakora ubucuruzi kujya bibuka gutanga inyemezabwishyu y'ikoranabuhanga izwi nka EBM, kugira ngo birinde ibihano biteganwa n'amategeko.
Abacuruzi b'ibikoresho by'ubwubatsi bari muri bamwe bakunze kudatanga iyi fagitire ya EBM cyangwa igihe bayiguhaye bakazamura ibiciro.
Mu gakiriro ka Gisozi, ni hamwe mu Mujyi wa Kigali wakwita ihuriro n'ihahiro ry'ibikoresho by'ubwubatsi abaturutse imihanda yose bakenera.
Ni na ko urujya n'uruza muri iki gice ari rwose bitewe n'icyo buri wese akeneye, nubwo nta muntu ubivuga yeruye, abaguzi bazi neza ko abacuruza ibikoresho by'ubwubatsi batanga inyemezabwishyu ya EBM.
Akenshi abagura ibikoresho by'ubwubatsi baba bakeneye kugura badahenzwe bityo abenshi ntibanirirwe basaba inyemezabwishyu ya EBM.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko mu bugenzuzi bakora basanga abagurisha ibikoresho by'ubwubatsi bakerensa ikoreshwa rya EBM mu bucuruzi bwabo.
Gusa hari bamwe mu bacuruzi ba bene ibi bikoresho bazi neza ko gutanga fagitire ya EBM ari ingenzi, kabone n'iyo umuguzi ataba yayisabye kuko binafasha gukora ubugenzuzi bw'ibyo bacuruza kandi ngo kudatanga facture ni uburangare.
Gutubya umusoro, kumanura ibiciro hagamijwe kuwurigisa ndetse n'ibindi byaha bijyana nibyo ubuyobozi bw'ikigo cy'imisoro n'amahoro buvuga ko nta na rimwe buzareka gukurikirana no guhana abatubahiriza amategeko agenga imikoreshereze ya EBM.
Usibye kuba bamwe mu bacuruzi banyereza umusoro
igihe badakoresheje EBM, abaguzi nabo babirenganiramo kuko ahenshi bazamura
ibiciro kugirango bakunde batange facture ya EBM ibifatwa nk'icyaha gishobora
no kumujyana mu butabera nk'uko biteganwa n'amategeko.
Jean Claude Mutuyeyezu
Byinshi kuri Dr Ngabonziza wavumbuye ubwoko bushya bw'igituntu
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Abahinga mu cyanya cya Nasho bahangayikishijwe n’ikibazo cy'imvubu zibonera
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga Kongo ubwayo ariyo ikwiye gukemura ibibazo ifite
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bwo kwemera icyaha basabye bagenzi babo kub ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Muhanga bemeye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo muri Gaken ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Umuryango mpuzamahanga wongeye gusabwa kurwanya imvugo zimakaza urwango
Jan 27, 2023
Soma inkuru