AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abacuruzi bizeye impinduka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka y'u Rwanda DRC

Yanditswe Aug, 07 2021 19:49 PM | 30,843 Views



Nyuma y’ amasezerano y’ubufatanye yasinywe n’abakuru b’ ibihugu by’ u Rwanda na DRC mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, urubyiruko ku mpande zombi rugiye kurushaho gufatanya ngo ruzabyaze umusaruro amahirwe ari muri ayo masezerano. 


Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bufite umwanya ukomeye mu buhahirane hagati y’abaturage b’ u Rwanda na DRC. Nko ku mupaka wa Rubavu na Goma mbere y’icyorezo cya Covid19 hambukaga abaturage barenga ibihumbi 50 buri munsi. 

Hitayezu Dirigeant uhagarariye abikorera mu Ntara y’ Iburengerazuba avuga ko n’ ubusanzwe impande zombi zifitanye umubano urenze ubucuruzi 

Imibanire myiza n’ubuvandimwe hagati y’ u Rwanda na RDC byongeye gushimangirwa na ba perezida Paul Kagame w’ u Rwanda na Felix Antoine Tshisekedi wa RDC ubwo bahuriraga mu mijyi ya Goma na Gisenyi mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka. 

Icyo gihe impande zombi zashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere by'umwihariko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. 

 Nyuma y’ayo masezerano muri RDC hatangijwe ubukangurambaga bugamije gusobanurira by'umwihariko urubyiruko inyungu ziri muri ayo masezerano no kubaka ubuvandimwe hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ludovic Kalengayi ni umuhuzabikorwa w’ Umuryango ugamije gushimangira ubucuti hagati y’urubyiruko rwa DRC n’urw’u Rwanda.

Ati "Twashakishije amakuru yerekeye amasezerano yasinywe agamije kurinda no guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka twiyemeza rero kubwira amakuru nyayo abaturage ba Congo kandi turateganya n’inama yo guteza imbere ubucuti hagati y’urubyiruko rw’ u Rwanda n’urwa DRC izaba hagati y’itariki 20 na 25 ukwezi gutaha kugira ngo dushimangire ubwo buvandimwe."

 Abikorera bo mu Rwanda by'umwihariko mu turere duhana imbibeina DRC na bo bavuga ko amahirwe babonye adakwiye gupfa ubusa cyakora bakifuza ngo ingorane zikigaragara mu bucuruzi zakurwaho nk’uko byemejwe n’abakuru b’ ibihugu byombi. 

Urubyiruko muri RDC ruvuga ko rwiteguye kurushaho gufatanya n’ urw’u Rwanda kugira ngo rukomeze mu murongo rwahawe n’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi. 

Ludovic Kalengayi ati "Twitegereje u Rwanda tubona ko bateye intambwe mu bijyanye no kwihangira imirimo, ikoranabuhanga n’ubuhinzi natwe ibyo turabikeneye kandi tuzabifashwamo n’amasezerano yasinywe n’abakuru b’ ibihugu byombi. Urubyiruko rugomba gukora byinshi twe ntitwinjira muri politiki, ntitujya mu byo kunenga cyangwa iki, twe dushishikajwe n’iterambere. Twe rero twabonye ko kugira ngo ukorane n’umuntu mugomba kumvikana, ibyo bizava mu biganiro kandi buri ruhande ruzabigiramo inyungu."

Guteza imbere ubucuruzi no guha icyerekezo gishya ubufatanye hagati y’u Rwanda na RDC bigaragara nk’ ibizafasha abaturage b’impande zombi by'umwihariko kurenga ingaruka icyorezo cya Covid19 cyagize ku bukungu n’iterambere muri rusange.

Jean Damascene MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira