Yanditswe Dec, 17 2018 21:10 PM | 38,001 Views
Ikibazo cy'ibura ry'imbuto
gihangayikishije bamwe mu baturage ndetse n'abazicuruza bavuga ko inyinshi muri
zo ziri guturuka hanze y'u Rwanda zikagera mu Rwanda zihenze cyane.
Impuguke mu mirere zigaragaza ko
kurya imboga n'imbuto ari ingenzi cyane mu mibereho ya muntu kuko zifitiye
akamaro umubiri harimo kumurinda indwara, kurwanya imirire mibi ndetse no
kurinda abana kugwingira na bwaki. Hari bamwe mu baturage n'abacuruza imbuto
bagaragaza ko muri iki gihe imbuto zirimo amatunda, ibinyomoro, pome,
n'amaronji zabuze ndetse naho zibonetse zikava mu bihugu bituranye n'u Rwanda
kandi zikaza zihenze.
Uwimpuhwe Salaama, ucuruza imbuto Nyabugogo agira ati, ''Kubera ziva hanze ziza zihenze, hanze tuhakura amaronji imyembe, zino water meloni tuzikura mu Rwanda izindi zikava hanze...kirahangayikishije kuko mu mibereho ya muntu tugomba kurya imbuto...ariko kuberako zibura rubanda rugufi ntabwo bashobora kuzisanzuraho ngo bazirye kandi uziko zifasha ubuzima bwacu.'' Uwitonze Florence nawe agira ati, ''Zirahangayikishije cyane!nonese niba yaba umwana akeneye imbuto n'umurwayi wese akaba yakenera imbuto zikaba zihenze kuboneka ari ikibazo urumva bidahangayikishije?'
Kuri iki kibazo ngo hiyongeraho no kuba ibishanga bimwe na bimwe bidatukanyije kandi nyamara ariho zihingwa cyane.
Gusa ikigo gishinzwe guteza imbere umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi NAEB cyo kivuga ko umusaruro w'imbuto n'imboga wiyongereye ku kigero cya 6% ku bilo byagiye hanze y'u Rwanda ugereranije n'umwaka ushize wa 2017. Amadovise abikomokaho yo yiyongereye ku gipimo cya 42%, kuko mu mwaka wa 2017 havuyemo Miliyoni zirenga 21 z'amadoral, muri uyu mwaka wo biteganijwe ko hazavamo miliyoni zirenga 25.3 z'amadorali.
N'ubwo bimeze gutya ariko, impuguke mu by'imirire zo zivuga ko umusaruro w'imboga n'imbuto uri ku kigero cyo hasi cyane, kuko biri kuri 3.1%, mu gihe imirire yazo igeze hafi kuri 21% cyane cyane mu bana bato, mu gihe abagore bo bari 40%. Muhamyankaka Venuste asobanura ko ibi ari intandaro y'imirere mibi mu bana, kugwingira ndetse no kurwara bwaki. Ati, ''...Usanga mbese aho umwana arya nk'imbuto cyangwa imboga rimwe gusa cyangwa umunsi umwe n'igice mu cyumweru mu minsi 7 mu gihe ibindi bitera imbaraga...abirya nka 6 cyangwa 7 ni ukuvuga ngo nibyo bibandaho cyane. Kurya imboga ni imbuto ubushakashatsi bwagaragaje bikiri hasi cyane. Kugira ngo turwanye rya gwingira tuvuga n'ibura ry'imyunyu-ngugu mu mubiri ari nabyo bituma umwana agwingira cyangwa akabura ubwenge mu gihe cye aba yarakuze bityo n'umusaruro we ugahita ugabanuka. Nizo nama natanga zo kongera umusaruro, no gukangukira kuzirya, no kuzigaburira abana, ...harebwa n'uburyo bw'ibiciro niba zinatumizwa hanze hakarebwa uburyo zidahenda cyane, ...igihugu cyikumvako ari ikibazo.''
Imibare y'ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC igaragaza ko abanyarwanda bari ku gipimo cya 99.1% batarya imboga n'imbuto uko bikwiye, ibi bikaba bigira ingaruka ku mirire n'mibereho yabo.
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
37 minutes
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru