AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite batumije abaminisitiri barimo uw’ibikorwaremezo kubera ibibazo byagaragaye

Yanditswe May, 06 2022 16:46 PM | 81,274 Views



Abadepite bafashe umwanzuro wo gutumiza mu bihe bitandukanye Minisitiri w’Ibikorwaremezo, uw’Uburezi, uw’Ikoranabuhanga na Innovation ndetse n’uw’iterambere ry’Umuryango kugira ngo bazatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo abadepite bakuye mu ngendo baherutsemo hirya no hino mu gihugu.

Mu bikorwa remezo, abadepite bagaragaza ko basanze harimo ibibazo birimo ikwirakwiza ry’amazi rikiri ku rwego rwo hasi cyane cyane mu cyaro, ibiraro byacitse, hakaba kandi n’imihanda yubakwa yatinze kuzura.

Mu zindi nzego kandi bagaragaza ko abaturage bababwiye ibibazo by’ibura ry’itumanaho rya telephone rya hato na hato, abadepite kandi bakagaragaza ko basanze amakimbirane yo mu miryango ari imwe mu nzitizi zikomeye ku iterambere ry’abaturage.

Depite Muhongayire Christine yagize ati "Numvaga nifuza ko twashyiraho inama nyunguranabitekerezo tukaganira n’inzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa batandukanye tukaganira ku muryango, ibibazo birimo tukabishakira umuti hamwe ariko reka mbanze nanashimire ko minisitiri wa Migeprof azaza akitaba inteko."

Depite Frank Habineza ati "Hari imihanda itararangira yari yaratangiye, iyo twayibonye nka Base- Rukomo, Gicumbi Nyagatare n’ahandi nko mu karere ka Rulindo twarayibonye."

Nubwo bimeze gutyo ariko abadepite bagaragaza ko hari ibyakozwe kandi ku rwego rwiza nk’ikwirakwiza ry’ amashanyarazi ndetse n’ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri hirya no hino no mu gihugu.

Gusa ahereye ku byagaragajwe na raporo y’abadepite ku ngendo bakoze, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa avuga ko basabye zimwe mu nzego na Minisiteri kugaragaza ingamba bafitiye ibibazo biri mu nzego bayobora. 

Gusa hari n’abasabwe kuza gutanga ibisobanuro mu magambo yitsa cyane ku bibazo basanze mu rwego rw’ ibikorwaremezo.

"Twafashe imyanzuro yo gutumiza abaminisitiri batandukanye kugira ngo batange ibisobanuro hano mu nteko rusange kuko mwabibonye ko ibibazo byinshi, imihanda amashanyarazi, amazi, ibiraro imihanda idakoze neza twifuje ko nyirubwite azaza muri abo akabisobanurira inteko rusange."

Abadepite kandi basabye minisiteri zirimo MINIJUST, MINUBUMWE NA MINECOFIN kugaragariza inteko ingamba zo gukemura ibibazo byagaragaye biri mu nshingano zabo, nko muri gahunda ya EJo Heza, guhuza inzibutso, ndetse n’uruhare rw’ inzego zibanze mu gukumira amakimbirane yo mu muryango.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama