Yanditswe Mar, 30 2021 17:51 PM | 4,077 Views
Kuri uyu wa Gatatu, abadepite basabye Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside n'izindi nzego bireba kongera imbaraga muri gahunda zigamije kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rubyiruko.
Zimwe mu nkomoko z' ibitekerezo biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko cyane cyane ururi hanze y'Igihugu zirasobanurwa na Muhire Louis Antoine wakuriye muri Canada ubu akaba aba mu Rwanda.
Ati "Ngendeye kuri experiance yanjye icya mbere ni abagendera ku makuru atariyo ku Rwanda kuko hariya havugwa byinshi, icya kabiri hari abafashwe bugwate n'ababyeyi babo basize bakoze amarorerwa muri iki gihugu, ikindi hari abashaka amaramuko bava hano bakajya kubeshya kugira ngo babone ibyangombwa byo kuba hanze ibyo rero usanga bisangiye impamvu ituma hari abatavuga ukuri ku Rwanda, rero urubyiruko rumwe ruri hanze iyo, iyo babonye amakuru nk'ayo haba abo bagerayo babeshya cyangwa abo babyeyi bavuga ibitari byo kubera ibyo bakoze bituma na rwo ruyoba maze bakajya ku mbuga nkoranyambaga bakavuga ibitari byo ku Rwanda."
Inzego zifite mu nshingano kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge zimaze imyaka zishyizeho uburyo bwo kwigisha urubyiruko ububi bwa Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.
Ibi kandi ni urugamba rukomeje, n'ubwo bimeze gutyo ku ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ubwo Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside yagezaga ku Nteko Rusange Umutwe bw'Abadepite raporo ku isesengura yakoze ku bikorwa bya Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha no kwimakaza ubumwe n' ubwiyunge mu rubyiruko hagamijwe kurwanga ingengabitekerezo ya Jenoside murir wo kandi mu nzego zose kuko basanze yariyongereye mu myaka 3 ishize.
Depite Mukamana Elisabeth Perezida w'iyi komisiyo yabwiye yavuze icyo we na bagenzi we babonye cyakorwa mu guhangana niki kibazo.
Ati "Icya mbere ni ukwigisha, babagaragariza indangagaciro z'umuco nyarwanda birimo gukunda igihugu, gukunda umurimo, nibindi rero na gahunda ya Ndi Umunyarwanda igomba gushyirwamo imbaraga mu rubyiruko haba mu bize cyane cyane no mu rwego rw'abikorera bikagera no ku mudugudu rero aba nibigishwa neza bakerekwa ko gukora bakiteza imbere ari ingenzi cyane, amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga ntazabahungabanya, ntacyo ashobora kubahinduraho."
Muri rusange abadepite bavuze ko mu isesengura ryabo basanze ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kwiyongera, bityo ko inzego zose zigomba gufatanya muri uru rugamba kandi hakibandwa ku rubyiruko.
Mu bindi abadepite basabye CNLG na Minisiteri y'Ibikorwa remezo kugaragaza ingengabihe yo kubaka ibikorwaremezo bya ngombwa ku nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ziri ku rwego rw' igihugu zatoranyijwe gushyirwa ku rutonde rw'umurage w'Isi rwa UNESCO.
Fiston Felix HABINEZA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru