Yanditswe May, 24 2023 21:16 PM | 114,211 Views
Abadepite mu nteko Ishinga amategeko basabye leta kurushaho korohereza abifuza gushora imari mu kubaka inzu ziciriritse kandi hakifashisjhwa n’ ibikoresho bihendutse kandi byujuje ubuziranenge kugirango iyi gahunda ishobore kugera kuri benshi bayikeneye.
Abadepite bemeza ko ikiguzi cy'inzu zubatswe muri iyi gahunda kinyuranye n'amikoro y'abanyarwanda benshi bakeneye kandi bemerewe kubona izo nzu, nk'uko bitangazwa na Perezida wa Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije mu Nteko Ishinga amategeko Depite Kayumba Uwera Marie Alice.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bashoye imari mu kubaka amacumbi aciriritse bavuga ko bahuye n'imbogamizi zitandukanye kugeza ubwo bamwe bahagarika ibyo bikorwa kubera impamvu zirimo gutinya ibihombo n'izamuka ry'ibiciro by'ubutaka n'ibikoresho by'ubwubatsi.
Minisitiri w'Ibikorwa remezo Dr. Nsabimana Erneste, avuga ko uretse ba rwiyemezamirimo bagize ubushobozi buke, ngo hari n'abaje muri iyi gahunda yo kubaka inzu ziciriritse badafite amakuru ahagije bituma badashobora kuzuza ibisabwa byose, ibintu byatumye leta yisubiza bumwe mu butaka yari yahaye abo bashoramali kuko batashoboye kububyaza umusaruro.
Mu bindi byadindije iyi gahunda harimo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kitashoboye kubyaza umusaruro ubutaka buherereye mu turere twa Gasabo na Kicukiro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire cyari cyabonye ubutaka bwa hegitari 38 bufite agaciro ka miliyari zisaga 4Frw.
Minitiri Nsabimana yavuze ko harimo gutegurwa inyigo izarangira mu kwezi Kwa Munani uyu mwaka, ikazagaragaza uruhare rwisumbuye Leta izagira muri iyi gahunda, aho hazubakwa inzu zikodeshwa zishobora kwigonderwa na buri wese kugeza ku mukozi uhembwa frw 60,000 Ku kwezi.
Jean Paul MANIRAHO
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru