AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abadepite basabye MINISANTE kuzamura igipimo cyo kwipimisha inda ku bagore batwite

Yanditswe Jan, 19 2023 20:19 PM | 4,960 Views



Inteko rusange y’umutwe w’abadepite, yasabye minisiteri y’ubuzima kuzamura igipimo cyo kwipimisha inda ku bagore batwite kuko kiri hasi ku mpuzandengo ya 42.7%.

Ababyeyi bo bavuga ko batinya kujya gupimisha inda kubera imyumvire itandukanye ikiri hasi.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Remera, Batamugira Leonidas avuga ko iyi myumvire yo hasi idindiza gahunda ya leta yo gukangurira ababyeyi gupimisha inda no kubyarira kwa muganga.

Ubwo Abadepite bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage bagezaga ku nteko rusange umutwe w’abadepite isesengura rya raporo y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta kuri serivise zo kwita ku bagore batwite n’abana bakivuka mu mavuriro ya leta, kuva muri Nyakanga 2017 na Kamena 2021 abadepite bagaragaje ko hari impamvu zitandukanye zitera imfu abagore batwite n’abana bakivuka.

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yafashe imyanzuro 5 harimo n’uwo gusaba minisiteri y’ubuzima kugaragariza abadepite uburyo burambye bwo gufasha ababyeyi gupimisha inda incuro zagenwe.

Kugeza ubu abagore batwite bitabira gupimisha inda nibura inshuro 1 ni 49,5%, mu gihe abitabira inshuro 4 zateganijwe ari 42,7%.

Ubwitabire buracyari hasi nyamara ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryasabye ibihugu ko abagore batwite bapimisha inda inshuro 8.

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere igaragaza ko  imfu z’abagore n’abana bakivuka byari biteganijwe ko zizagabanuka.

Abagore 210/100,000 bapfaga babyara mu mwaka wa 2013/2014 bakagera ku bagore 126/100,000 mu mwaka wa 2024, naho abana 50/1,000 bapfaga bakivuka mu mwaka wa 2013/2014 bakagera ku bana 35/1,000 mu mwaka wa 2024.

Mu myaka itanu ishize, ingengo y’imari ingana na Frw asaga miliyari 104, na milioni 576.000,000 yakoreshejwe mu buzima bw’abantu muri rusange

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira