Yanditswe Jan, 19 2023 20:19 PM | 4,960 Views
Inteko rusange y’umutwe
w’abadepite, yasabye minisiteri y’ubuzima kuzamura igipimo cyo kwipimisha inda
ku bagore batwite kuko kiri hasi ku mpuzandengo ya 42.7%.
Ababyeyi bo bavuga ko batinya kujya gupimisha inda kubera imyumvire itandukanye ikiri hasi.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Remera, Batamugira Leonidas avuga ko iyi myumvire yo hasi idindiza gahunda ya leta yo gukangurira ababyeyi gupimisha inda no kubyarira kwa muganga.
Ubwo Abadepite bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage bagezaga ku nteko rusange umutwe w’abadepite isesengura rya raporo y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta kuri serivise zo kwita ku bagore batwite n’abana bakivuka mu mavuriro ya leta, kuva muri Nyakanga 2017 na Kamena 2021 abadepite bagaragaje ko hari impamvu zitandukanye zitera imfu abagore batwite n’abana bakivuka.
Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yafashe imyanzuro 5 harimo n’uwo gusaba minisiteri y’ubuzima kugaragariza abadepite uburyo burambye bwo gufasha ababyeyi gupimisha inda incuro zagenwe.
Kugeza ubu abagore batwite bitabira gupimisha inda nibura inshuro 1 ni 49,5%, mu gihe abitabira inshuro 4 zateganijwe ari 42,7%.
Ubwitabire buracyari hasi nyamara ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryasabye ibihugu ko abagore batwite bapimisha inda inshuro 8.
Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere igaragaza ko imfu z’abagore n’abana bakivuka byari biteganijwe ko zizagabanuka.
Abagore 210/100,000 bapfaga babyara mu mwaka wa 2013/2014 bakagera ku bagore 126/100,000 mu mwaka wa 2024, naho abana 50/1,000 bapfaga bakivuka mu mwaka wa 2013/2014 bakagera ku bana 35/1,000 mu mwaka wa 2024.
Mu myaka itanu ishize, ingengo y’imari ingana na Frw asaga miliyari 104, na milioni 576.000,000 yakoreshejwe mu buzima bw’abantu muri rusange
Jean Paul Turatsinze
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru