AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Abadepite basabye MINIJUST gushyiraho ingamba zihamye zituma Leta itagwa mu gihombo

Yanditswe Apr, 02 2021 08:12 AM | 100,002 Views



Abadepite basabye Minisiteri y’Ubutabera gushyiraho ingamba zihamye zituma Leta itagwa mu gihombo giterwa no kuyishora mu manza za hato na hato kimwe n ígiterwa no gusesagura umutungo.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu yerekanye zimwe mu ngero zijyanye gusesagura umutungo w’igihugu no gushora Leta mu manza zitari ngombwa byakozwe n’inzego za Leta zitandukanye nkuko bygaragajwe n’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.

Muri izo nzego harimo Kaminuza y'u Rwanda yishyuye miliyoni 68 ajyanye n'ubukererwe yo kwishyura imisoro mu kigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro, WASAC yishyuye asaga miliyoni 53 kubera gutsindwa imanza no kutamenyekanisha imisoro, REB yishyuye miliyoni 30 z’amanyarwanda abakozi bayo bayireze bakanayitsinda.

Ibi ngo  bikaba biterwa n’ibyemezo bidakwiye bifatwa na bamwe mu bayobizi  nk'uko bisobanurwa na Muhakwa Valens Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu.

Ati "Hagaragaye ko hari ibyemezo bifatwa na bamwe mu bayobozi bigatuma leta ishorwa mu manza zitari ngombwa byagaragaye kandi ko hari abasesagura umutungo wa leta biturutse ku gutinda kwishyura imisanzu ya RSSB no kwishyura imisoro ayishyurwa kubera imanza Leta iba yatsinzwemo urwego rwa leta rukishyura arenze ayo bakabaye bishyura kandi yakabaye akoreshwa mu bindi bikorwa by'iterambere."

Abadepite bavuga ko inama z'impuguke mu mategeko bahagarariye ibigo zikwiye kujya zihabwa agaciro n'abayobozi b'ibigo n'inzego za Leta. Kugerageza  ubyumvikane ku mpande zifitanye amakimbirane na bwo bukwiye kujya bubanza mbere yo kujya mu manza kuko hari imanza Leta itsindwamo zidakwiye, ibi bikaba bishobora gukumira ibihombo Leta ihura nabyo.

Muri raporo y'igihembwe cya 2 cy'umwaka wa 2020-2021 Minisiteri y'Ubutabera yashyikirije Minisitiri w’Intebe igaragaza ko kugeza ubu Leta imaze kugaruza miliyari 5, miliyari 10.5 zikaba zitarishyurwa. Ni mu gihe hari miliyari 7 zishobora kutazagaruka bitewe n'uko abahombeje Leta nta mitungo bafite igaragara. 

Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko ubu igiye gushyira imbaraga mu kwishyuza ababereyemo Leta imyenda ku bufatanye n’inzego zitandukanye.Gusa ku rundi ruhande imanza Leta itsindwamo ni nke ugereranyije n’izo itsinda kuko mu myaka 2 ishize Leta yaburanye imanza 152 itsinda imanza 117.

Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston avuga ko hari imikoranire n'inzego zitandukanye zirimo ikigo cy'imisoro n'amahoro, ikigo cy'ubutaka,, urwego rishinzwe abinjira n'abasohoka mu rwego rwo kugira ngo abafitiye leta amafaranga hajye hafatirwa imitungo yabo.

Amakuru arambuye

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir