AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abadepite basabye inzego zibishinzwe kuvugurura Politike yo kurwanya ruswa yo mu 2012

Yanditswe Apr, 19 2022 20:12 PM | 88,236 Views



Abadepite basabye inzego zibishinzwe kuvugurura Politike yo kurwanya ruswa yo mu mwaka wa 2012, ibi bakaba babisabye kubera ibibazo bikigaragara byakiriwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2020/2021.

Ubwo Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite yagezaga ku nteko rusange raporo ku isesengura rya raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2020/2021.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko hakiri ibibazo byinshi bibangamiye abaturage mu bijyanye n’akarengane na ruswa,hakwiye gushyirwamo  imbaraga kugira ngo bikemuke.

Depite Mukabalisa Germaine yagize ati "Twabonye muri raporo ko hari ibibazo by’abaturage batarishyurwa bishyuye amashuri, bikagaraga ko amafaranga yari gutangwa mu ngengo y’imari ikurikiyeho ibi ni ibintu bibaje cyane kuko no mu ngendo twakoze, aho nagiye muri burera twabonye abaturage batabonye amafaranga yabo kandi amashuri amaze igihe yigirwamo."

Depite Frank Habineza "Reka mbabaze iki gihano cyatanzwe cyo kugawa niba ari icyo gikwiye, kuko niba uyu muco wo kutamenyekanisha umutungo uhaniwe kugawa gusa n'abandi bajya babikora bakagawa gusa ntibyaba ari byiza kandi tubizi ko hashobora kuvamo ibyaha byaruswa n’ibindi birenze.

Banahereye kuri ibi, iyi komisiyo yasanze ibyakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi muri uwo mwaka biri ku rwego rushimishije ariko basanga mu byashyirwamo imbaraga harimo kurwanya ruswa mu kazi ndetse no mu nzego zibanze, ibi bakabishingira ku kuba kugeza ubu imibare yuru rwego igaragaza ko ruswa mu kazi iri ku ku kigero cya 37,7% no mu nzego z’ibanze ikaba mu kigero cya 27,9%, nkuko bisobanurwa na Mukamana Elisabeth vice Perezida wa komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu ari nayo yakoze iri sesengura.

"Ku bijyanye n'akazi no mu nzego zibanze haracyagaragara ruswa nubwo ari nkeya rero ntidushobora guceceka, turasaba ko biganirwaho bigakosorwa ku buryo bugaragara."

Mu kuvugutira umuti ibibazo bikidindiza urugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane, abagize inteko ishingamategeko basabye inzego zibishinzwe zirimo na Minisiteri y’Ubutabera kuvugurura Politike yo kurwanya ruswa.

Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 rwakiriye ibibazo 852 birimo ibibazo 408 byakiriwe mu nyandiko n’ibibazo 444 byakiriwe muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa. 

Kugera mu mpera za Kamena 2021, ibibazo 449 byari byarakemutse, ibibazo 377 byoherezwa mu nzego bireba kugira ngo zibikemure naho 26 byari bitarasesengurwa.

Ibyinshi mu bibazo byakiriwe birebana n’ubutaka bingana na 36.5%. 

Ibindi bibazo byinshi ni ibifitanye isano no kwimura abantu kubera impamvu z’inyungu rusange biri ku ijanisha rya 12%.

Mu gusesengura imanza zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, Urwego rw’Umuvunyi rwasesenguye imanza 343 kuri 361 zakiriwe muri 2020-2021 zisabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane. 

Muri zo, imanza 42 (12.2%) ni zo Urwego rw’Umuvunyi rwabonyemo akarengane ruzisabira gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane naho mu manza 301 (87.8%) nta karengane kagaragayemo.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize