Yanditswe Mar, 04 2021 09:37 AM | 146,095 Views
Abadepite basabye inzego zibishinzwe kongera umubare w' amashami y'amahahiro y'abakora mu nzego z' umutekano. Ni mu gihe kugeza ubu hari amashami 15 mu gihugu hose, gusa abakoresha aya mahahiro yo barashima serivisi ziyatangirwamo.
Mu masaha ya ku manywa abasirikare, n'abapolisi ndetse n'abacungagereza cyangwa abo mu miryango yabo, barahaha mu ihahiro ryabo bamwe bita Army shop riherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Ni ihahiro ryubatswe mu buryo bwiza bugezweho.
Abahahira muri iri soko bishimira ko bariboneramo serivisi nziza ndetse bakaba banahaha ku giciro giciriritse.
Ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano mu Mutwe w'Abadepite yagezaga raporo ku Nteko Rusange ku isesengura yakoze ku itegeko ryo muri 2012, rishyiraho aya mahahiro, yagaragaje ko mu isesengura bakoze basanze iri tegeko ryarageze ku cyo ryashyiriweho ku kigero cyiza gusa basaba ko inzego zibishinzwe zakora ibishoboka aya mahahiro akiyongera hagamijwe kuyegereza imiryango y'abakora mu nzego zishinzwe umutekano.
Ihariro ry’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda ryatangiranye amashami abiri mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2013. Mu mwaka wa 2018 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yafashe icyemezo cyo kongeraho abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfugwa n’abagororwa (RCS).
Mu mwaka wa 2014, iri hahiro ryari rimaze kugira amashami atandatu (6), ariko ubu rifite amashami cumi n’atanu (15) mu turere cumi na dutanu (15).
Mu gufungura aya mashami inzego zibishinzwe zigaragaza ko zikurikiza imiterere y’aho abagenerwabikorwa batuye, ndetse n'umubare w’abantu bagize imiryango yabo.
Fiston Felix HABINEZA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru