Yanditswe Dec, 03 2022 17:47 PM | 226,634 Views
Abadepite bashimye uburyo Umujyi wa Kigali ushyira imbaga mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere n'imibereho by'abaturage, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bagezweho na gahunda za Leta zigenewe abatishoboye bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse.
Mu rwego rwo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta, abagize inteko ishinga amategeko bakorera ingendo mu turere dutandukanye tw’igihugu, bakaganira n’ubuyobozi ndetse n’abaturage kuri gahunda zitandukanye zabashyiriweho.
Kuri uyu wa Gatandatu, abadepite baganiriye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, mu bibazo 288 bari basabye Umujyi wa Kigali kwitaho bigakemuka, 254 byabonewe ibisubizo.
Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Eda Mukabagwiza yashimye uburyo Umujyi wa Kigali wihatira gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage.
Nyuma yo gusura uturere no kuganira
n’abaturage abadepite bakora raporo igashyikirizwa inteko rusange.
Muri izi ngendo z'abadepite, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa agaragaza ibibazo byugarije umuryango nk’imbogamizi ikomeye abadepite bakwiye gukorera ubuvugizi kuko bibangamira irindi terambere.
Mu miturire, Umujyi wa Kigali umaze gutuza ingo 3541 mu 7,749 zigomba gutuzwa.
Mu ngo 27,144 zikennye 14,878 zahawe inkunga muri gahunda ya VUP.
Mu
kwegerereza abaturage amazi meza umujyi wa Kigali uri ku kigero cya 95,9% ni mu
gihe amashanyarazi ari 97,3%
Byinshi kuri Dr Ngabonziza wavumbuye ubwoko bushya bw'igituntu
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Abahinga mu cyanya cya Nasho bahangayikishijwe n’ikibazo cy'imvubu zibonera
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga Kongo ubwayo ariyo ikwiye gukemura ibibazo ifite
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bwo kwemera icyaha basabye bagenzi babo kub ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Muhanga bemeye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo muri Gaken ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Umuryango mpuzamahanga wongeye gusabwa kurwanya imvugo zimakaza urwango
Jan 27, 2023
Soma inkuru