AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w'itegeko witezweho kongerera ububasha Polisi

Yanditswe Oct, 05 2022 20:07 PM | 116,996 Views



Mu gihe imitwe yombi igize Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda yatangiye igihembwe gisanzwe kizamara amezi abiri, Inteko Rusange y'umutwe w'abadepite yatangiye gusuzuma no kwemeza umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda.

Ni umushinga w'itegeko witezweho kongerera ububasha Polisi y'igihugu mu gucunga umutekano w'abaturage imbere mu gihugu no hanze yacyo, ndetse no kugira ububasha bwo kugenza bimwe mu byaha bitabaga mu bubasha n'inshingano za Polisi y'igihugu.

Abagize inteko rusange y'umutwe w'abadepite bakazakomeza gusuzuma no kwemeza uyu mushinga w'itegeko kuri uyu wa Kane.

Ku rundi ruhande abagize Sena y'u Rwanda bo bemeje raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa cyo kumenya umusaruro mu rwego rw’ubucuruzi u Rwanda rukura mu miryango rurimo mu karere no muri Afurika

Muri iki igihembwe cya mbere gisanzwe cy’umwaka wa 2022-2023, abagize inteko ishinga amategeko bazakora ibikorwa binyuranye birimo gutora amategeko, kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo, kugenzura imikorere y’imitwe ya politiki, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, gusura abaturage no kumurikira abaturage ibikorerwa mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda.

Muri iki gihembwe kidasanzwe kandi inteko ishinga amategeko izakira Inama y'inteko rusange y'Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Iburasirazuba bw’Afurika (EALA) izatangira taliki ya 23 Ukwakira kugera kuya 05 Ugushyingo 2022, ndetse n'inama ihuza inteko zishinga amategeko zo ku isi IPU izatangira mu cyumweru gitaha.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m