Abadepite batanze icyizere ku kibazo cy’abaganga badahagije ku bigo nderabuzima

AGEZWEHO

  • Urubyiruko rw'abanyeshuri mu marushanwa ajyanye n'inama ya CHOGM – Soma inkuru...
  • Louise Mushikiwabo agiye kugeza umuganda mu bihugu byose bigize OIF – Soma inkuru...

Abadepite batanze icyizere ku kibazo cy’abaganga badahagije ku bigo nderabuzima

Yanditswe May, 13 2022 15:06 PM | 115,343 Views



Mu ruzinduko barimo kugirira hirya no mu gihugu, ihuriro ry'Abasenateri n'Abadepite riharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, bavuze ko kugaragariza inzego zishinzwe ubuzima ibikibangamiye imitangire ya serivisi ku bigo nderabuzima ari imwe mu nzira izatanga umuti urambye ku bibazo bikigaragara muri izo serivisi.

Mu kigo nderabuzima cya Matyazo mu masaha ya mu gitondo, abarwayi n’abarwaza bicaye ku ntebe za bugenewe bategereje abaganga. 

Uwimana Laetia yaje kuvuza umwana, kimwe na bagenzi be icyo bahuriza ho ngo serivisi z’ubuvuzi kuri iki kigo nderabuzima zitangwa neza, gusa ngo n’ubwo bakirwa neza basaba ko hakongerwa umubare w’abaganga kuko bamara igihe kinini bategereje kuvurwa.

Ikibazo cy’abaganga badahagije, ni kimwe mu bibazo byagaragarijwe Abadepite n'Abasenateri bari mu ihuriro riharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. 

Depite Uwingabe solange uyoboye itsinda ryasuye iki kigo nderabuzima, avuga ko iyi atari inshuro ya mbere bumvise ibi bibazo, akavuga ko bagiye gukora ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kugira ngo hashakwe umuti urambye kuri iki kibazo.

Uretse kandi ikibazo cy’abaganga badahagije, aba badepite n'Abasenateri bagarigarjwe ibindi bibazo birimo ibijyanye no kuboneza urubyaro no kwita kubahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Manzi Claude 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere

U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore

Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe

Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ub

Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwin

U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023